AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Nari meya narabikoraga, abagifata itungo ry’ umuturage bagakuramo mitiweri nibabireke’ Sheikh Bahame

‘Nari meya narabikoraga, abagifata itungo ry’ umuturage bagakuramo mitiweri nibabireke’ Sheikh Bahame
25-09-2019 saa 17:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3561 | Ibitekerezo

Sheikh Bahame Hassan, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) arasaba abayobozi b’ inzego z’ ibanze bagihutaza umuturage bamwaka ubwisungane mu kwivuza kubireka, akavuga ko ari ukwangisha abaturage ubuyobozi.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2019, ubwo yari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga mituelle de santé.

Muri ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye, abaturage bibukijwe ibyiza byo gutanga mituelle birimo no kutarembera mu rugo.

Kagabo Joseph, Umujyanama wa Komite Nyobozi y’ akarere ka Huye yagize ati “Dushake mituelle twivuze. Amakuru dufite kandi afitiwe gihamya, ni uko iyi gahunda imwe mu za Leta amahanga aza kuyiga. Tutazabeshya amahanga rero. Ngewe nabonye ntabwo mbabeshya urugo rurimo mituelle indwara zigira gutya zigahunga. Kuko iyo wumvise urwaye ujya kwa muganga, iyo wumvise ukonje ujya kwa muganga”.

Uyu muyobozi avuga ko nta muturage udakwiye gutanga mituelle yitwaje ko ari umukene.

Ubu bukangurambaga bubaye mu gihe nta cyumweru kirashyira Havugimana Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Munyiginya yirukanywe kuri uyu mwanya nyuma y’ uko bamwe mu baturanyi bari batangaje ko yabakubitaga abaziza ko bataratanga mituelle de santé.

Amakuru UKWEZI dufitiye gihamya ni uko hari abayobozi bo mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara bajya mu rugo rw’ umuturage utaratanga mituelle bakazitura amatungo bakajya kuyagurisha, cyangwa bagafata imyaka uwo muturage yejeje bakayigurisha ku ngufu kugira ngo bakuremo amafaranga ya mituelle.

Mu murenge wa Gishamvu wo mu karere ka Huye naho hari abaturage batangarije UKWEZI ko abayobozi babafata bakabirirwaga bazira ko bataratanga mituelle bigatuma babura uko bajya guca inshuro.

Sheikh Bahame wahoze ari Meya wa Rubavu avuga ko kwaka umuturage ubwisungane mu kwivuza ku gahato ari ukwangisha abaturage ubuyobozi.

Yagize ati “Mu bihe byahise nange nari meya w’ akarere ka Rubavu narabikoraga, kubera iki ? Kuko umuntu yifuzaga ngo abe mu bantu ba mbere. Muri iki gihe Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu yamaze kwigisha abayobozi bose, n’ umuyobozi ubikora muri ubwo buryo, umuyobozi ufata itungo ry’ umuturage agakuramo mituelle de santé aba yangisha abaturage ubuyobozi”

Akomeza agira ati “Ntabwo byemewe, n’ ubu ndimo ndavugira kuri radiyo, ndavugira kuri televiziyo, abayobozi bagikora ibyo bintu nibabireke. Niwegera umuturage umwigisha neza umuturage azayoboka, nayoboka azishyura mituelle. Ababikora rero nibasigeho kuko nibakomeza gutyo azaba ari ikibazo gikomeye cyane. Si byiza”.

Ubusanzwe umwaka wa mituelle watangiranaga n’ umwaka w’ ingengo y’ imari muri Nyakanga, umuturage uyitanze muri Nyakanga akavurwa atiriwe ategereza ukwezi, ariko uyu mwaka bitewe n’ ibibazo bijyanye n’ ibyiciro by’ ubudehe byabayeho, umuturage yemerewe gutanga mituelle akayivurizaho atiriwe ategereza ukwezi.

Aya mahirwe azarangirana n’ uku kwezi kwa 9 bivuze ko umuturage uzatanga mituelle mu kwezi kwa 10 bizamusaba gutegereza ukwezi akabona gutangira kuyivurizaho.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA