AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

‘Ntabwo nabaye umubyeyi mubi’ Perezida Kagame avuga uko yitaye ku bana b’ ingagi yise izina

‘Ntabwo nabaye umubyeyi mubi’ Perezida Kagame avuga uko yitaye ku bana b’ ingagi yise izina
6-09-2019 saa 15:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3012 | Ibitekerezo

Perezida Kagame yasabye abaturage ba Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Uganda n’ u Rwanda baturiye pariki y’ Ibirunga uruhare rwabo mu kwita ku ngagi zo muri iyi pariki kugira ngo amafaranga ava mu bukerarugendo bwo gusura izi ngagi akomeze gufasha aba baturage mu iterambere.

Yabivugiye mu muhango wo kwita izina abana 25 b’ ingagi wabereye mu karere ka Musanze mu majyaruguru y’ u Rwanda kuri uyu wa 6 Nzeri 2019.

Muri uyu muhango ubaye ku nshuro ya 15, Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 15 ishize we ubwe yise izina abana b’ ingagi b’ impanga kandi ko yakomeje kubitaho, ndetse umwe muri bo akaba ari umutware w’ umuryango.

Yagize ati “Mu myaka 15 ishize nagize amahirwe ubwanjye yo kwita izina abana b’ ingabi b’ impanga. Nk’ uko mwabyumvise ntabwo nabaye umubyeyi mubi, nabiseho, nishyuye amafaranga y’ ishuri kandi ku gihe. Nakoze uko nshoboye kandi byarashobokaga ko dutumanaho kuko muri aka gace hari internete na WIFI. Umwe muri abo bana yabaye ingenzi mu muryango Sliverback , izina ry’ iyo Silverback ni Ibyishimo”

Mu minsi ishize Leta y’ u Rwanda yahaye bamwe baturage b’ akarere ka Musanze, Nyabihu na Rubavu inka 720 mu rwego rwo kubashimira uruhare bagira mu kubungabunga pariki y’ ibirunga no kubafasha kwiteza imbere.

Perezida Kagame yibukije abaturage baturiye za Pariki ko 10 by’ amafaranga ava mu bukerarugendo akoreshwa mu bikorwa bibateza imbere.

Umukuru w’ igihugu yasabye abaturage ubufatanye mu kwita kuri za pariki avuga ko buzatuma u Rwanda rugira inshuti nyinshi.

Perezida Kagame yashimiye abise ingagi amazina kuri uyu munsi anashimira abarinda Pariki y’ Ibirunga ndetse n’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Iterambere RDB kireberera za pariki zo mu Rwanda.

Abise amazina abana b’ ingagi uyu munsi barimo umusore wo mu karere ka Karongi wahanze umuhanda wa km7, yise umwana w’ ingani ‘Nimugwire’.


Meddy

Meddy nawe ni umwe mu bantu 25 bise amazina abana b’ ingagi uwo yise akaba yamwise ‘Inkoramutima’. Uyu muhanzi w’ Umunyarwanda ariko ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika afite indirimbo yakunzwe cyane yitwa ‘Inkoramutima’.

Umuhanzi w’ Umunyamerika NEYO nawe ni umwe mu bise izina abana b’ ingagi akaba uwe akaba yamwise ‘Biracyaza’


Niringiyimana Emmanuel wahanze umuhanda wa km 7 nawe yise izina




Umuhanzi wo muri Amerika NEYO yifatanyije n’ Abanyarwanda mu muhango wo kwita izina abana b’ ingagi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...