AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu matora ya Perezida batujyanye kwiyamamariza mu irimbi abandi baradukubita - Depite Frank Habineza

Mu matora ya Perezida batujyanye kwiyamamariza mu irimbi abandi baradukubita - Depite Frank Habineza
19-09-2020 saa 19:11' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8993 | Ibitekerezo

Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka riharahira Demokarasi no Kubungabunga Iibidukikije, akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, avuga ko hari abayobozi bamwe na bamwe kimwe n’abaturage basanzwe bazi ko ishyaka ayoboye ari abanzi b’igihugu.

Dr Habineza abishingira ku kuba nko mu gihe biyamamazaga mu matora ya Perezida hari ababajyanye kwiyamamariza mu irimbi abandi bakabakubita kandi ibyo ngo byakorwaga n’abayobozi.

Amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Nyakanga 2017, ari nabwo iri shyaka rya Green Party riyoborwa na Depite Dr Habineza ryiyamamaje rihanganye na FPR Inkotanyi ndetse n’umukandida wigenga Mpayimana Philippe.

Mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, Dr Frank Habineza yasobanuye uburyo ishyaka ayobora hari abarifata nk’irirwanya Leta kandi nta ntwaro bakoresha, icyo abantu bakwiye kumva ari uko ritavuga rumwe na FPR kandi ibyo rikoresha bikaba ari ibitekerezo biyunganira hagamijwe guteza imbere igihugu.

IREBERE VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :

Muri iki kiganiro, yatanze urugero ku nzitizi bahuye nazo mu gihe cy’amatora aho wasangaga abayobozi bamwe babananiza abandi bakabafata nabi bigatuma n’abaturage bashobora kwibeshya ko haje kwiyamamaza abanzi b’igihugu.

Depite Frank Habineza ati : "Hari n’abadutwaye no mu marimbi, tujya kwiyamamariza mu irimbi hariya mu karere ka Nyagatare, hari n’ahandi mu karere ka Kirehe batujyanye mu ishyamba bajya kudukubitirayo, baduteza abana badutera amabuye, hari n’ahandi twageze dusanga abaturage bose babakuye mu mujyi tujya kwiyamamaza muri sitade nta muntu n’umwe urimo."

Muri iki kiganiro, Dr Frank Habineza yanasobanuye byinshi birimo uko yahoze muri FPR akaza kuyivamo n’urugamba yarwanye nyuma yaho ngo ishyaka yaje gushinga we na bagenzi be ryemerwe, asobanura ibijyanye n’abayobozi b’ishyaka rye mu karere ka Nyamasheke no mu Ntara y’Uburengerazuba barimo ufunzwe n’uwakubiswe n’umupolisi, ashimangira ibyo ishyaka rye rimaze gukora byahinduye ubuzima bw’abanyarwanda batandukanye n’ibindi.

IREBERE VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA