AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mateka ye ni umuyobozi utanga imbabazi- Uwizeyimana avuga kuri Perezida Kagame

Mu mateka ye ni umuyobozi utanga imbabazi- Uwizeyimana avuga kuri Perezida Kagame
17-10-2020 saa 05:19' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6832 | Ibitekerezo 12

Uwizeyimana Evode wongeye kugirirwa icyizere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akamugira Umusenateri nyuma y’amezi umunani yari ashize yeguye ku mirimo ye kubera inkubiri n’igitutu yashyizweho n’abantu by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bamuziza guhutaza umugore wacungaga umutekano ku nyubako imwe mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko amakosa yakoze ayemera kandi yamaze guhinduka.

Sena y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26, hatorwa 14 abandi 12 bashyirwaho n’izindi nzego. Muri 12 badatorwa harimo 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bihe bitandukanye (4 bashyirwaho manda igitangira abandi 4 bagashyirwaho mu mwaka ukurikira) ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga.)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Kagame yashyize mu myanya abasenateri bane barimo Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’Andi mategeko.

Tariki 6 Gashyantare 2020 nibwo Uwizeyimana yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda asaba kwegura kuri uyu mwanya.

Uwizeyimana yeguye nyuma y’iminsi itatu avuzweho guhohotera umugore wari mu kazi ko gusaka abinjira mu nyubako ya Grande Pension Plaza mu mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro na RBA, Uwizeyimana yashimiye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wongeye kumugirira icyizere akamugira umusenateri avuga ko uko asanzwe amuzi mu mateka ye ari umuyobozi utanga imbabazi kandi burya amakosa yose umuntu yakora atariyo amugira umuntu ahubwo harebwa uburyo ayakosora.

Yagize ati “Buriya igisobanuro cy’umuntu ntabwo ari ikosa nubwo gukora ikosa atari ikintu umuntu akwiye kuba yakangurira abantu ngo bajye bisanga mu makosa, ahubwo igisobanuro cy’umuntu ni ukuba yakosora iryo kosa.”

Yakomeje agira ati “Kwegura byabayeho birashira biri mu mateka yanjye ariko Umukuru w’Igihugu, uko muzi mu mateka ye ni umuyobozi utanga imbabazi, abantu twagiye tugira amateka yo kujya mu nzira itariyo ariko njyewe iyo mpindutse mva ibuzimu nkajya ibuntu.”

Sena ni urwego rwishyiriweho n’abaturage kugira ngo baruhagararire, Abasenateri barugize baba baratowe n’abaturage.

Mu nshingano uru rwego rufite harimo gushyiraho amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma, kwemeza bamwe mu bayobozi bo mu Nzego z’Imirimo ya Leta bagenwa n’ingingo ya 88 y’Itegeko Nshinga.

Harimo kandi kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo avugwa mu ngingo ya 9 n’iya 54 z’Itegeko Nshinga ndetse no guhagararira abaturage.

Uwizeyimana Evode yavuze ko yiteguye kuzuza inshingano ze kandi agafatanya n’abandi baba abo asanze muri Sena ndetse bakajya inama aho biri ngombwa.

Ati “Icya mbere ni uko nzi neza inshingano za Sena, ndazizi kuko ni inshingano ziteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, zinateganywa mu Itegeko Ngenga rigenga inshingano za Sena ryerekeranye n’imikorere ya Sena. Ikindi ntabwo ari inshingano umuntu akora wenyine ahubwo akorana n’abandi.”

Yakomeje agira ati “Niteguye gutanga imbaraga zanjye, ubwenge bwose cyane ko ndi mu bantu bato muri Sena niko navuga.”

Mu 2007 Uwizeyimana yavuye mu Rwanda aho yari asanzwe ari umucamanza mu nkiko, nyuma yagiye yumvikana atanga ibitekerezo binenga imikorere y’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu 2014 yagarutse mu Rwanda, mu kiganiro yahaye abanyamakuru akigaruka yavuze ko gutaha kwe ntawe bikwiye gutungura kuko "agarutse gufatanya n’abandi kubaka u Rwanda".

Nyuma yashyizwe muri komisiyo yashinzwe kuvugurura itegeko nshinga ryatowe mu 2015, mu 2016 agirwa umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 12
Benoit Kuya 22-10-2020

Gukosa si kosa ,ikosa nukutikosorera ku ikosa umuntu aba Yara koze Kandi utara kosa aza Mutete ibuye, ngaho aba cira imanza abandi murabe mwumva twakabaye dufatira urugero kuri president wacu PAUL KAGAME natwe tukimakaza imbabazi kuba dukosereza

Benoit Kuya 22-10-2020

Gukosa si kosa ,ikosa nukutikosorera ku ikosa umuntu aba Yara koze Kandi utara kosa aza Mutete ibuye, ngaho aba cira imanza abandi murabe mwumva twakabaye dufatira urugero kuri president wacu PAUL KAGAME natwe tukimakaza imbabazi kuba dukosereza

Eddie Kuya 21-10-2020

Inkuru y’uko Evode yongeye kugirirwa ikizere yaranshimishije.
Perezida wacu ni umuntu utanga imbabazi kandi utanga amahirwe kugira ngo umuturage abe yakwikosora.
Uyu mwana w’igihugu ndavuga Evode nawe rwose ni agaragaze ko yahindutse ubundi akomeze akorere urwamubyaye.

Eddie Kuya 21-10-2020

Inkuru y’uko Evode yongeye kugirirwa ikizere yaranshimishije.
Perezida wacu ni umuntu utanga imbabazi kandi utanga amahirwe kugira ngo umuturage abe yakwikosora.
Uyu mwana w’igihugu ndavuga Evode nawe rwose ni agaragaze ko yahindutse ubundi akomeze akorere urwamubyaye.

Michael Kuya 19-10-2020

Evode rwose nzamwibukira ku magambo ye ateye isoni ;ngaho ngo abagize gouvrnement y’urwanda ngo ni amabandi ;ngaho ngo abanyamakuru ngo nimihirimbire ;ejo bundi niko guhutaza umudam w’umusecurite yitwaje icyo aricyo.genda president wacu urihangana.none ageze muri sena !araje ajye aca amazi abo muri sena binyuze ku magambo akakaye kd ababaza.muzaba mumbwira.

eric Kuya 18-10-2020

Uwomugorese ubwontiysba

Dujedi Kuya 18-10-2020

Akabaye icwende ntikoga ariko niba yarahindutse ntako bisa. Nizere ko atazongera gutenguha uwamubabariye kandi akaba yongeye kumuremera.

Dujedi Kuya 18-10-2020

Akabaye icwende ntikoga ariko niba yarahindutse ntako bisa. Nizere ko atazongera gutenguha uwamubabariye kandi akaba yongeye kumuremera.

Atugonza johnson Kuya 18-10-2020

Mwakoze kutugyezaho amakuru.

Niyo Kuya 17-10-2020

Nibyiza imbabazi ni ikintu gikomeye kiranga abantu bafite imitekerereze yo hejuru naho inzika ni ikimenyetso cy’abanyantegenke. Ntampamvu yo guhambira umuntu kubyahise kandi yarahindutse. Ubwo udakosa yamutera ibuye.

Niyo Kuya 17-10-2020

Nibyiza imbabazi ni ikintu gikomeye kiranga abantu bafite imitekerereze yo hejuru naho inzika ni ikimenyetso cy’abanyantegenke. Ntampamvu yo guhambira umuntu kubyahise kandi yarahindutse. Ubwo udakosa yamutera ibuye.

eric Kuya 17-10-2020

ibintu yakoze twese tuzi bamwituye kuba muri Sena ?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA