AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto : Uganda yashyikirije u Rwanda abanyarwanda 12 bari bamaze igihe bafungiweyo

Mu mafoto : Uganda yashyikirije u Rwanda abanyarwanda 12 bari bamaze igihe bafungiweyo
7-07-2020 saa 11:16' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1810 | Ibitekerezo

Leta ya Uganda yashyikirije iy’u Rwanda abanyarwanda 12 bari bamaze igihe bafungiwe muri iki gihugu cy’igituranyi barimo abari bafunzwe binyuranyije n’amategeko n’abarangije ibihano byabo.

Aba banyarwanda bageze ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2020.

Abanyarwanada bari kurekurwa na Uganda biri gukorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yashyiriweho umukono muri Angola, kugira ngo umubano w’ibihugu byombi ugaruke ku murongo.

Aba banyarwanda barekuwe barahita boherezwa mu kato k’iminsi 14 muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Rukara, kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Coronavirus bafite mbere yo kubemerera gusanga imiryango yabo.

U Rwanda rumaze iminsi rusaba Uganda kurekura abaturage barwo bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko, cyangwa bakagezwa imbere y’inkiko bakamenyeshwa ibyo baregwa ndetse n’intumwa z’u Rwanda muri Uganda zikemererwa kubageraho.

Mu biganiro bigamije gushakira hamwe umuti ku mwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, ku wa 4 Kamena yavuze ko icyo gihugu cyemeye kurekura Abanyarwanda 130, ariko abagera kuri 310 baregwa ibyaha bikomeye bo bagomba gukomeza gufungwa.

Ibikorwa byo gufunga mu buryo budakurikije amategeko no gukorera iyicarubozo abanyarwanda baba muri Uganda byafashe indi ntera mu 2017, kugeza ubwo u Rwanda rwageze aho rusaba abaturage barwo kutajya muri Uganda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA