AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto : Hibutswe abari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo bazize Jenoside

Mu mafoto : Hibutswe abari abakozi ba Perefegitura ya Kibungo bazize Jenoside
8-06-2018 saa 08:13' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2948 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kane tariki 07 Kamena 2018, Intara y’Iburasirazuba ku nshuro ya Karindwi yibutse Abakozi bakoreraga icyahoze ari Perefegitura ya Kibungo ndetse na za Sous Perefegitura zahujwe bikaba Intara y’Iburasirazuba bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Umuhango wo kwibuka nyirizina wabanjirijwe n’igikorwa cyo kunamira no gushyira indabo ku rwibutso ruriho amazina y’Abakozi 19 kugeza ubu bamaze kumenyekana bakoreraga Perefegitura Kibungo na za Sous/Perefegitura ariko amazina y’abandi akaba agikusanywa.

Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Bizimana Jean Damascene, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba n’abakozi bayo, Intumwa za Rubanda, Abayobozi b’amatorero n’amadini, Abayobozi b’Ingabo na Polisi, Abayobozi b’Uturere, Abahagarariye imiryango y’Abari abakozi bishwe muri Jenoside n’abandi.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred yavuze ko Kwibuka aba bakozi atari umuhango, ahubwo ari igihango nk’abakozi b’Intara n’Uturere tuyigize kugirango twibuke akamaro bari bafitiye Igihugu. Tukiyemeza ko “Tuzusa ikivi batangiye, turushaho kuyobora neza no guharanira guteza imbere abaturage tuyobora”

Guverineri Mufulukye yasabye abayobozi kwirinda kuzaba nka bamwe mu bayobozi babaye gito muri iyi Ntara, mugihe cya Jenoside bakoreka abo bari bashinzwe kuyobora. Urugero nka Burugumesitiri Gatete wa Komini Murambi, Burugumesitiri Gacumbitsi wayoboraga Komini Nyarubuye, Burugumesitiri Semanza wa Komini Bicumbi n’abandi.Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred yasabye abayobozi bagenzi be kwirinda kuzaba nk’ababanjirije bakoze Jenoside

Guverineri yavuze ko mu rwego rwo gufata mu mugongo abasigaye bo mu miryango y’aba bakozi bibukwa, hashyizweho gahunda yo gufasha abasigaye bakeneye ubufasha kugirango barusheho gutera imbere. Muri urwo rwego hakaba horojwe inka Bwana Ntaganda Jean Paul wa murumuna wa Musafiri Aimable wari umucungamutungo wa Perefegitura ya Kibungo wishwe muri Jenoside we n’umugore n’umugore we.

Mu izina ry’imiryango y’abari abakozi bibukwa, Rubulika Jean Pierre yashimiye Ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bwashyizeho iyi gahunda yo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bifasha mu guha agaciro abishwe bikanafasha abo mu miryango yabo kuruhuka.

Minisitiri Francis Kaboneka wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yihanganishije abarokotse Jenoside abizeza ko ubu Leta ishyize imbere Umuturage n’icyamuteza imbere cyose. Yasabye byumwihariko abayobozi b’inzego zitandukanye gusubiza amaso inyuma bakigira ku mateka kugirango hagamijwe gufatanya mu kubaka igihugu kitarangwa n’amacakubiri.

Yagize ati “Igihe nk’iki ku muyobozi aba ari icyo kwisuzuma, bakareba imyifatire yabo, bakazirikana ko bahagarariye inyungu z’abaturage, bakishyiriraho ingamba z’imikorere ituma barengera abo bayoboye, bakazasiga umurage uvuga ko mu gihe cyabo bakoresheje neza amahirwe bari bafite, n’umwanya bari bahagazemo, bagafatanya kubaka amajyambere y’umuturage”.

Yasabye abaturage kugira umwete wo gukora no guharanira icyabateza imbere,by’umwihariko abatuye Intara y’Iburasirazuba bahereye ku mahirwe ahari

Aba bakozi 19 bibukwa akaba ari abakoreraga Perefegitura ya Kibungo, igice cya Byumba na n’igice cya Kigali Ngali, na superefegitura za Kanazi, Rusumo, Rwamagana, na Ngarama zahujwe zikaba Intara y’IburasirazubaIfoto igaragaza amazina ya bamwe mu bayobozi bakoraga mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abayobozi barimo Senateri Tito Rutaremara na Senateri Mike Rugema bashyize indabo ku rwibutso ruriho amazina y’abayobozi bazize Jenoside

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yongeye gushimangira ko ubu leta ishyize imbere umuturage n’icyamuteza imbere cyose, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Bizimana Jean Damascene, yihanganishije ababuze ababo abasaba gukomera no guharanira kwiyubakaAbayobozi mu nzego bwite za Leta n’abihayimana bari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka abahoze bakorera icyahuje kibaba Intara y’Uburasirazuba kuri ubu
Abayobozi b’Uturere n’abahagarariye inzego z’Umutekano


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA