AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mu mafoto : Abayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye ibirori by’isabukuru ya ‘Radio Rwanda’

Mu mafoto : Abayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye ibirori by’isabukuru ya ‘Radio Rwanda’
19-05-2018 saa 08:38' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3821 | Ibitekerezo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2018, abayobozi bakuru mu nzego za leta n’abikorera bateraniye muri Kigali Convention Center ahabereye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 55 ya Radio Rwanda imaze ishinzwe, hanashimirwa abagize uruhare mu kubaka iyi radio kuri ubu imaze kwagura amashami no kugera ku rwego rwo hejuru ahagarutse ku rugendo rukomeye itangazamakuru ryo mu Rwanda ryanyuzemo kugeza uyu munsi.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka unafite itangazamakuru mu nshingano ze, abayobozi b’Intara zose n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Umuyobozi mukuru wa RBA, Athur Assiimwe wagaragaje gahunda y’imyaka itanu ya RBA, nk’ikigo cy’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru yavuze ko intego yabo ari ukubaka

Athur Assiimwe kandi yanashimiye byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu rugendo rukomeye Radio na Televiziyo Rwanda baba abakoze mu cyahoze ari Orinfor ndetse n’abakoraho uyu munsi.

Yanashimiye by’umwihariko bamwe mu bagize uruhare mu gukundisha abanyarwanda radio, aba kandi bakaba ari na bamwe mu bakoze kuri radio mu myaka yayo y’itangira barimo umusaza w’imyaka 74 y’amavuko witwa Albert Kayigi watangranye na Radio Rwanda muri 1963, aho yasomaga amakuru.

Undi muntu washimiwe by’umwihariko ni umusaza benshi bamenye nka Amabirisi Sibomana kandi banakunze ku rwego rwo hejuru ndetse akaba anafatwa nk’umwe mu bakundishije abantu benshi kumva radio.

Radio Rwanda yatangiye ari imwe mu cyahoze ari Orinfor nyuma muri 2013, iza guhinduka Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (Rwanda Broadcasting Agency- RBA), kuri ubu ibumbiye hamwe televiziyo Rwanda na za radio zirindwi zirimo ikorera i Huye, Nyagatare, Musanze, Rubavu, Rusizi, Radio Rwanda Inteko, Magic Fm ndetse na Radio Rwanda.

SOMA HANO INKURU BIFITANYE ISANO:RBA55 : Minisitiri Ngirente yagaragaje itangazamakuru abanyarwanda bifuzaNi ibirori byari byateguwe ndetse byitabiriwe n’abatandukanyeAmabirisi Sibomana (Hagati wambaye amataratara) Umusaza wamamaye kuri radio Rwanda, yashimiwe bikomeye kubw’urugamba rwo gukundisha abanyarwanda kumva RadioMinisitiri w’Intebe n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu nabo bari bitabiriye ibi biroriMinisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko itangazamakuru ryifuzwa ari iritanga amakuru yizeweGuverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jmv nawe yari yitabiriye ibi birori


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA