AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Mu bubanyi n’ amahanga ntabwo ibintu bihora byera de’ Perezida Kagame

‘Mu bubanyi n’ amahanga ntabwo ibintu bihora byera de’ Perezida Kagame
16-11-2019 saa 14:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3291 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umugaba w’ ikirenga w’ ingabo z’ u Rwanda Paul Kagame yibukije ko mu bubanyi n’ amahanga ibintu bidahora byera de avuga ko yizeye ko abofisiye binjiye mu gisirikare uyu munsi bateguriwe gukemura ibibazo bivuka mu mibanire y’ ibihugu bitewe n’ uko byaje.

Ubu butumwa yabutangiye I Gako mu ishuri rya Gisirikare riri mu karere ka Bugesera kuri uyu 16 Ugushyingo 2019 , ubwo yahaga abofisiye barenga 300 ipeti rya sous Lieutenant.

Umuyobozi w’ ishuri rya Gako yavuze ko mu byo aba bofisiye bize harimo amasomo asanzwe yo muri Kaminuza n’ amasomo y’ ibya gisirikare yibanda ku ndangagaciro z’ umwuga wa gisirikare.

Perezida Kagame yabwiye aba bosiye ko bahisemo neza guhitamo igisirikare ati “Nanjye ngiye guhitamo nibyo nahitamo”.

Yakomeje ababwira ko umusirikare atajya ajya mu biruhuko, ko ahubwo umusirikare asabwa guhora yiteguye ko umunsi uwo ariwo wose yahamagarirwa inshingano.

Yagize ati “ Ni muva hano nubwo muri buhabwe iminsi y’ ikirihuko bisa n’ aho nta kiruhuko gihari. Aho muzaba muri hose mu nshuti n’ abavandimwe, murishima mugasabana ariko igice cy’ umutima wanyu gihora kiri ku nshingano mwahamagarirwa igihe icyo aricyo cyose”.

Muri iki gihe u Rwanda rubanye nabi n’ ibihugu bibiri by’ abaturanyi Uganda n’ u Burundi. Avuga ku bubanyi n’ amahanga, Perezida Kagame yagize ati “Turifuza igihugu cy’ amahoro. Amahoro kenshi ntabwo apfa kuboneka gusa gutyo , abantu barayaharanira. Hari uburyo bwinshi, hari uburyo mwateguwemo ibyo ndumva bitazabagora kubyuzuza, tukabana hagati yacu, tukabana n’ ibihugu duturanye, tukabana n’ amahanga, tugahahirana, tukubahana, mbese ibyo dukwiriye kuba dukora birazwi, murabizi ariko nanone iteka ntabwo ibintu bihora byera de ! Hari ubwo abantu babusanya, banduranya, ubwo ariko ngira ngo twateguriwe gukemura ibibazo nk’ ibyo ngibyo mu nzira itewe n’ uko ibyo bibazo biba byaje”.

Umukuru w’ igihugu yabizeje ko uko u Rwanda ruzajya rutera imbere n’ imirimo yiyongera ariko nabo bazagenda babona imirimo ndetse ko nibabikurikirana neza bizabagirira akamaro bikanagirira akamaro imiryango yabo.

Perezida Kagame yabwiye aba bofisiye ko umurimo wa mbere w’ ingabo ari ukurinda ibyubakwa n’ Abanyarwanda bafatanyije n’ abasirikare.

Ati “Ni umwuga ubamo kwitangira igihugu, ubamo gukorera igihugu ni umwuga ushimishije uha agaciro abawurimo. Kugira ngo Abanyarwanda batunge batunganirwe bisaba ubwitange”.

Perezida Kagame yashimiye imiryango yaretse abana bayo bakajya kwiga igisirikare avuga ko yizeye ko n’ aba bofisiye bishimye.

Abahawe ipeti rya Sous Lieutenant barimo abize imyaka 4, n’ abize amasomo y’ umwaka umwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA