AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Minisitiri Munyakazi ukurikiranyweho uburiganya mu bizami bya Leta na Evode beguye

Minisitiri Munyakazi ukurikiranyweho uburiganya mu bizami bya Leta  na Evode beguye
7-02-2020 saa 06:50' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11567 | Ibitekerezo 15

Dr Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ ayisumbuye na Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko banditse basaba kwegura.

Nk’uko bigaragara kuri twitter y’ibiro bya Minisitiri w’intebe, ayo mabaruwa bayashyikirije Minisitiri w’ intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Gashyantare 2020. Ayo mabaruwa azashyikirizwa Perezida Paul Kagame.

Evode Uwizeyimana yari amaze iminsi avugwa cyane mu itangazamakuru nyuma yo guhohotera umukobwa wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abagiye kwinjira ahantu. Evode Uwizeyimana yasunitse uwo mukobwa yitura hasi.

Iyi nkuru y’uko yasunitse umukobwa akiturahasi yashyizwe kuri twitter abakoresha imbuga nkoranyambaga bamusabira kweguzwa. Evode yasabye imbabazi uyu mukobwa yasunitse anazisaba Abanyarwanda bose muri rusange.

Urwego rw’ Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ruri gukora iperereza kuri iki cyaha Evode akekwaho cyo gukubitira umukobwa mu ruhame, uwo mukobwa ari mukazi ke.

Mu Rwanda ntibyari bimenyerewe ko umuyobozi uri ku rwego rwa Minisitiri yandika yegura, aho bimaze kumenyerwa ni mu bayobozi b’inzego z’ibanze guhera ku bayobozi b’uturere gusubiza hasi.

Uwizeyimana Evode yeguye ku mwanya we nyuma y’imyaka isaga itatu yinjiye muri Guverinoma nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

Dr. Munyakazi Isaac akurikiranweho uburiganya mu bizamini bya leta

Igihe cyatangaje ko gifite amakuru yizewe yemeza ko Munyakazi yagize uruhare mu buriganya bwatumye hari ishuri ryari mu myanya yo hejuru y’ijana mu bizamini bisoza amashuri by’umwaka ushize, arangije arishyira mu myanya 10 ya mbere ku rwego rw’igihugu.

Bivugwa ko yabikoze abifashijwemo n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) aho bikekwa ko yahawe ruswa n’umuyobozi w’iryo shuri kugira ngo bikorwe. Gusa andi makuru yemeza ko ibyaha akurikiranyweho bikiri gukorerwa iperereza, nubwo nyir’ubwite yemera ibyo aregwa ndetse akanabisabira imbabazi.

Dr Munyakazi Isaac afite impamyabumenyi ihanitse (Phd) mu micungire y’Uburezi (Education management) mu gihe Uwizeyimana Evode afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’amategeko.

Uwizeyimana Evode yari yararahiriye inshingano nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi mategeko [umwanya utari usanzwe muri iyo minisiteri], ku wa 4 Ukwakira 2016. Mbere yo kwinjira muri Guverinoma yari asanzwe ari Komiseri muri Komisiyo yo kuvugurura amategeko.

Dr Munyakazi Isaac we yinjiye muri Guverinoma mu Ukwakira 2016. Yahageze avuye muri Kaminuza ya Kigali yinjiyemo mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, yahakoze nk’ushinzwe ireme ry’Uburezi muri iyi kaminuza, nyuma aza kuba umuyobozi w’Ishami ry’Ubukungu n’Imicungire y’Ubucuruzi (Dean of the Faculty of Business Management and Economics) akabifatanya no kwigisha.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 15
Limon Kuya 10-02-2020

Nkuwo muyobozo muri ministere yuan burezi, ubwo yariye angahe ra? CG ni ruswa y’igitsina, gusa nubudi nta gashya yazana mu burezi katari ruzwa. Ariko ntibikwiye. Nkabo bage babategurira itorero ryihariye bigishwa na H.E.

MAULICE Kuya 9-02-2020

Birakabije kuryaruswapee

🇷🇼

MAULICE Kuya 9-02-2020

Birakabije kuryaruswapee

🇷🇼

Uwase paccy Kuya 8-02-2020

Nge mbona babaha ubuyobozi

Naba bakugira ibihangange
Nkubu mugatenga aho dutuye harumugabo bita Bosco uhafite akabari akaba ari umuyibozi mukagari kanboyi muri kicukiro yazengereje abantu
Ngo yabanje gukora mukarere ark bashaka kujya bitwaza abaribo bakarenganya abantu nasabaga ngo natwe muzaturenganure rwose agira ibitutsi ukagirango numushumba wakera
Aherutse kuganga amavoka yumuntu ucuruza agataro imbere yaho nkorera arongera agonga umutaka wa mtn ibyobyose iyumubajije impamvu abikoze aragutuka
Urugero nkuwo warucuruje amavoka yaramututse ngo ngo nigicucu arongera aramubwira ngo arinyina yamugira inama yokuba inda
Ibaze nkiyomvugo cg nkibyobitutsi abafite arumuntu wumuyobozi
Ndasaba ko abantu nkaba twabigisha kwiyubaha nokubaha abandi murakoze

Alias Kuya 8-02-2020

Ndabona rero MINEDUC ikomeje kubamo ibibazo bikomeye :
Ubwo se niba yarakoze uburiganya mu bizamini bya Leta, akaba yarabikoranye n’abakozi ba REB(Ikigo gushinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda), ubwo umusaruro w’abana bahawe ayo manota - manyanga, uzaba uwuhe?

Ubundi se abo bakozi ba REB bo kuki bateguye ku kazi?

Ubwo harya, birangirira aho? Cg bagombye gushyikirizwa n’ubutabera?

nkurikiye alexandre Kuya 8-02-2020

nukuri muburezi birazambye pe! ubuse abobayobozi bahawe ruswa ingana ite kugira ngo bakore ayo makoza nukuntu bahembwa agatubutse?
ariko kandi nubwo muri REB batari kwegura, bo bagakwiye kweguzwa kuko gukora amafuti nk’ariya sibyiza

boBobodiyolaso Kuya 8-02-2020

Imana niyo izi ukuri kw’ibyihishe inyuma. Nirengere uwaharenganiye

Patapata Kuya 8-02-2020

Jico la chama cama cetu ca RPF hawuwezi kugifica.
Nubwo RPF itarwaniye ubutegetsi ariko yarwaniye ko haba imiyoborere myiza
Bariya bantu rero bafite amateka atuma bakora nabi kukobakomoka mumiryango itari myiza

Jean Kuya 7-02-2020

Ese Koko umuntu yakora gutya akazagira umutima wo kuvugira mwarimu kubibazo bahurara nabyo, nibindi bibangamiye uburezi?

Mahwi Kuya 7-02-2020

Evode (???????????????)

Inzobere Kuya 7-02-2020

Muntakazi si amanyanga Gusa Ahubwo jye nabonaga ashaka kuzaba umwuka mubi cyane mu burezi ushingiye ku guteranya ubuyobozi bw’ibigo n’ababyeyi!!! Ashaka kwivanga cyane mu miyoborere!! Puuuu nta kiza yigeze akora ahubwo byabaye umwanda! Umunyabanga yari Harebamungu

NZABONIMPA Viateur Kuya 7-02-2020

Birashoboka ko buri wese ashobora gufata umwanzuro atabanje kubitekerezaho bikavamo igikorwa kibi kuri rubanda n’uwagikorewe. Ubwo Evode yasabye imbabazi uwo yakoreye icyaha akagisaba na sosiyeti nyarwanda, njye numvaga atacirwaho iteka, ahubwo uwakorewe icyaha akaba ariwe wifatira umwanzuro wo kubabarira cyangwa kubyanga.

mahoro Kuya 7-02-2020

Ese Evode uyu agira ikihe kibazo? Imvugo nyandagazi, ikinyabupfurwa gike ntagira uwo yubaha, nk’aho ibyo bidahagije, noneho atangiye no guhutaza abantu bari mu kazi kabo? Azijyane mu itorero bamunagure naho ubundi se umugore we ubu ntiya

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...