AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

’Mu myaka mikeya u Rwanda ruzamera nk’ ibindi bihugu byiteje imbere’ Minisitiri Mukabaramba

’Mu myaka mikeya u Rwanda ruzamera nk’ ibindi bihugu byiteje imbere’ Minisitiri Mukabaramba
8-08-2019 saa 08:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 840 | Ibitekerezo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage avuga ko gahunda y’ umudugudu w’ ikitegererezo imuha ikizere ko mu myaka mikeya u Rwanda ruzajya mu bihugu byiteje imbere.

Yabivugiye mu karere ka Huye kuri uyu wa 7 Kanama 2019 mu muhango wo guhemba abahize abandi guhanga udushya dukemura ibibazo u Rwanda rufite.

Umuyobozi w’ Intara y’ Amagepfo CG Emmanuel Gasana yavuze ko aya marushanwa yo gutoranya no guhemba abahize abandi gushaka ibisubizo binyuze mu guhanga ibishya ajyanye n’ icyerekezo cy’ igihugu.

Yagize ati “Aya marushanwa n’ ibihembo bitangirwamo byongera imbaraga mu guhanga udushya mu kwishakamo ibisuzizo no kwiteza imbere. Ubuyobozi bukora bwishamo ibisubizo niyo nzira twahisemo”.


Guverineri w’ Intara y’ amajyaruguru Jean Marie Vianney Gatabazi, Dr Alvera Mukabaramba na Guverineri w’ Intara y’ Amagefo Emmanuel Gasana ni bamwe mu bitabiriye umuhango wo guhemba abahize abandi mu guhanga udushya dukemura ibibazo by’ abaturage

Guverineri Gasana yavuze ko mu bintu 11 Intara y’ amagepfo yiyemeje gushyiramo imbaraga zidasanzwe harimo no guhanga udushya.

Ibikorwa byahembwe birimo iby’ abagiye bahanga udushya dukemura ibibazo byo mu bukungu, imiyoborere n’ imibereho myiza y’ abaturage.

Umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi Ndayambaje Irene , uyobora kamwe mu turere twahembwe yavuze ko uburyo bwo guherekeza abahabwa inkunga y’ ingoboka mu rugendo rwo guhindura imyumvire no kwiteza imbere ari kamwe mu dushya akarere ayoboye kahanze.

Yagize ati “Uburyo twise coaching itangirizwa mu murenge wa Muko, aho abakozi b’ umurenge abakozi b’ umurenge, abakozi ba SACCO, abakozi b’ ikigo nderabuzima, abavugarikumvikana mu murenge baganirijwe, bahabwa liste y’ abantu bagera kuri 593 bo mu murenge wa Muko bahabwa iriya nkunga y’ ingoboka”

Yongeyeho ati “Kugira ngo babaherekeze mu buryo bubiri, babaherekeze mu buryo bwo guhindura imyumvire ariko nanone banabaherekeze mu buryo bwo kwiteza imbere, kubyaza umusaruro icyo bahawe”.

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ igihugu Dr Alvera Mukabaramba yavuze ko gahunda y’ umudugudu w’ ikitegererezo itanga icyizere ku iterambere ry’ u Rwanda.

Yagize ati “Muri aya marushanwa twahereye mu turere dukennye ariko umudugudu w’ ikitegererezo uraduha icyizere ko mu Rwanda nyuma ya 2024 kuko ariho dufite national strategic for transformation(gahunda ya guverinoma y’ imyaka 7) nyuma yaho buriya tuzareba ibimaze kugerwaho n’ ibisigaye ariko birampa ikizere ko mu myaka mikeya u Rwanda ruzaba rwiteje imbere nk’ ibindi bihugu byiteje imbere”.

Yakomeje agira ati “Buriya nabo ntabwo bwakeye ko ubone bakize iyo ukurikiranye usanga bamwe barakoresheje imyaka 60, 100 kugira ngo babe uko bameze kuriya”

Iki gikorwa cyahuje uturere 8 aritwo Nyaruguru, Gisagara, Nyamasheke, Gicumbi, Ngororero, Huye, Burera, Ngororero na Rutsiro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...