AMAKURU

UKWEZI
pax

Minisitiri Busingye yavuze ko umusore w’imyaka 18 washakanye n’umukobwa wa 17 akwiye kubera isomo abandi

Minisitiri Busingye yavuze ko umusore w’imyaka 18 washakanye n’umukobwa wa 17 akwiye kubera isomo abandi
4-08-2020 saa 11:42' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 15396 | Ibitekerezo 24

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yahamije ko umuhungu w’imyaka 18 washakanye n’umukobwa w’imyaka 17 natsindwa n’urubanza azakatirwa igifungo, avuga ko bikwiye kubera abandi isomo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku butumwa bwashyizwe kuri Twitter buvuga umusore w’imyaka 18 washakanye n’umukobwa ufite 17.

Uwitwa Oswald Mutuyeyezu, yanditse kuri Twitter ko ibi byabereye mu Mujyi wa Kigali, aba bombi babyumvikanyeho bakodesha inzu barabana.

Mutuyeyezu yakomeje avuga ko iwabo w’umukobwa baza kumuturumburayo abyanze bafungisha umuhungu ngo yahohoteye umwana wabo none baramumanuye muri ya minsi 30 y’agateganyo’.

Mu batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru harimo na Minisitiri Busingye wavuze ko ibi bikwiye kubera isomo n’abandi babitinyuka.

Yagize ati “Bibere isomo ababitinyuka ! Azanakatirwa natsindwa. Imbere y’amategeko umukobwa cyangwa umuhungu uri munsi y’imyaka 18 ni ntukoreho [don’t touch]. Ntibashobora kwemera imibonano mpuzabitsina cyangwa kubana n’undi muntu nk’umugabo n’umugore”.

Minisitiri Busingye yasobanuye ko imyaka yo gushaka nibura ari 21, ashimangira ko ‘gusabirwa ubukure byavuyeho’.

Ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ku gusambanya umwana. Isobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha :

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana ; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana ; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25). Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.

Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 24
Muhire Jerome Kuya 7-08-2020

Ingingo ya 54 yiryo tegeko rivuga iki ?

Ituze Delphine Kuya 7-08-2020

Hari abahungu bazira ubusa benshi kuki badafunga nabakobwa ko aribo biteretera abahungu abikundaniye mujye mubareka bibanire,uwafashwe kungufu abariwe mufunga,naho abikundaniye mubashyigikire rukomere,abahungu nabo bakeneye uburenganzira natwe twabyawe nabafite 16 na 17 twarakuze iryo tegeko harigihe usanga abahungu barengana ubu abakobwa barigukura bashyushye biteretera abahungu

Lewis Kuya 6-08-2020

Ntago umusore arengana kuko yujuje imyaka 18 yubukure naho umukobwa Ari munsi ya18,amategeko nakurikizwa umusore arakatirwa da,abantu muri kwandika ahubwo abenshi ndabona mutasomye inkuru neza kuko harimo ibyo amategeko ateganya

JMV Kuya 5-08-2020

Birakaze rwose abazi gusenga musengere uwo muhungu nahubundi icyaha nikimuhama azakatirwa igihano cya burundu.niba
Uwo muhungu agejeje kumyaka 18 akaba Koko yarabanye nuwo mukobwa nkumugore n’umugabo niyemere icyaha asabe imbabazi avugeko Atari azi amategeko Wenda yagabanyirizwa igihano.Murakoze.

happy Kuya 5-08-2020

bose nabana ntawashutse undi engerwa namategeko hatabayeho kumvisha umwe barebererwe nimiryango cyanga babane bose muburoko kuko bose baracyarebererwa namamtegeko kandi bose ibyobarimo ntibabizi ikindi amafranga yogukodesha yavuyehe abayabahaye nibo banyira bayazana kuko icyaha nicyabose ntampamvu yogufunga umwe kandi badatandukanye cyane ubutabera nuko base babazwa bimwe kumvisha umwe undi agasigara namakosa nibata bafunga bose numuhungu bamurekure nicyahacyakozwe nabantu babiri buzuzanya ntabwo ari kugahato kuko bakodesheje inzu bose bakayibamo atari ibyabereye kugasozi cg muri hotel tuzumve bose bafunze cyangwa barihanze bose ubundi bisobanure bose kubyo bakoze mumategeko ntamujinya ubamo murakoze

Eric Kuya 5-08-2020

Ya Allah asetwe nkabahungu niryari tuzagira itegeko rituregere kk ? wallah njye ndumva uwo musore yaba azize ubusa .nonese nibamufunga inyungu iraba iri kurabo babyeyibe niyihe nubundi ntanicyo baramiraga kuko byari byararangiye rwose ahubwo bari bakwiye kubegera bakabaganiriza bakumva ibitekerezo byabo . Kdi koko gufungisha uwo musore noneho birenzeho bakanamufunga wenyine sha njye ndumva ar ihohoterwa rikorewe umusore.ubuse niba yaramuteye ninda tuvugeko uwo mwana atazavuka ? Natwe turashaka ubuvugizi ninzego zibishinzwe natwe tugire itegeko riturengera .ark mugihe bitarakemuka twirinde ihohoterwa rishingiye kugitsina thanks

Piana Kuya 5-08-2020

Ariko uwavuzengo ushaka guhisha abanyafurika azandike ntiyabeshye. Izi comments abazanditse nimpuhwe bafitiye uriyamusore, nukudasobanukirwa imibare Niki ? Iyo bavuze under 18 ntibababavuze 18. Bivuzeko uyumusore itegeko riramureba kuko ntakiri umwana ahubwo ni urubyiriko, yujuje imyaka yubukure. Ingingo zigize itegeko ziramureba imwe kuyindi. Mugihe uriya mukobwa akiri umwana kuko afite 17 years. Ugendeye kungingo zigize itegeko ryo gusambanya abana, igihe icyaha cyamuhama uriya musore azahanwa ningingo ivugako kusambanya umwana urihagati yimyaka 14 kuzamura ubwo nukugeza kuri 17, bikurikiwe nokubana nkumugabo numugore ahanishwa gufungwa burundu, igihano kitaganywa kubwimpamvu nyoroshyacyaha. Ahubwo wamugani bitubere isomo ikitwa igitsinagabo twese. Ntamiyaga habe nagake.

Ganza Kuya 5-08-2020

Bombi n’abana peee. Kandi nahisemo kubana k’ubushake bwabo bombi. Ahubwo imiryango impande zombi yakabaye ibagira inama nzima kugirango bazashobora kugira umubano mwiza. Ikindi nkuko itego nshinga barivuze hejuru, “ Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.†Kandi umukobwa afite imyaka 17 n’umuhungu afite imyaka 18, nkaba mbona yuko n’itegeko nshinga ribyemera kandi batanakwiye igihano. Ahubwo hakwiye kubicaza bakabaganiriza bakabigisha ukuntu bakitwara neza ndetse nejo habo hazaza.

NSANZIMANA Modeste Kuya 5-08-2020

Hazakurikizwe icyo amategeko ateganya kuko amategeko abereyeho kubungabunga imibereho myiza y’abanyarwanda.
Gusa ndibaza uwashutse undi ninde ?Kobose benda kunganya imyaka,bakaba barafunze umuhungu gusa ?

amani Kuya 5-08-2020

ark ibyo nibiki banyarwanda. none x ? ubuhogomo bwabakonwa bubu ntibuzadukoraho kk gusa uwomuhungu araba arenganye kk aho gusambana yahisemo kumushaka
kuki yafungwa wenyine none ? kobangana kuki umuhungu agiye kubigwamo wenyine. ese ubwo sironda gitsina kok ? aha nzabambarirwa da ! reta muzirikane ko natwe turi abantu ndavuga abahungu kd niba ari genda twese tungana tunganya ubwenjye mwiduhana twe nyine kd ibyabaye twabikoranye nabantu

ese koko abantu bangana !!

Nchimiyimana Kuya 4-08-2020

Abana babareke babane cg niba bishoboka babagire inama bakomeze amashuri nyuma bazabahe rugari bazabane. Inkoni ivuna igufwa ntihana ingeso. Igifungo si cyo kigisha gusa cne nkabo bana.

Nepo Kuya 4-08-2020

Nanjye nakunga murya Muberarugo,gukomeza gufunga uwo musore n’igihombo ku mpande zose,
Ikindi ko atamuafn byhe ku ngufu,niba bari biyumvikaniye.

Nepo Kuya 4-08-2020

Nanjye nakunga murya Muberarugo,gukomeza gufunga uwo musore n’igihombo ku mpande zose,
Ikindi ko atamuafn byhe ku ngufu,niba bari biyumvikaniye.

Muberarugo Kuya 4-08-2020

Aba bana ni bato koko ariko wa mugani hari benshi bazubatse baranatubyarz baraturera neza cyane babiherekejwemo n,imiryango. Niba bahujwe n,uburara nibabatandukanye . Niba bahuye bafite imiryango mizima, bakaba batataye ishuri,nibabashyigikire babafashe kubaka n,ubundi ntacyo bakiramiye. Gufunga uriya muhungu igihe kirekire ntacyo bimariye u Rwanda,ntacyo bimariye ababyeyi ntanicyo bimariye abo bana. Byaba ari igihombo impznde zose.. Ibi mbasabiye byanze bombi nibajyanwe mu bigo ngororamuco by igihe gito batahe barzshyize ubwenge ou gihe. Bitari ibyo umuhungu yaba ahohotewe kuko n,Abakobwa bamwe batorodhye.

MUNABA Theodore Kuya 4-08-2020

Ko mbona bose ari abana se hazahanwa umuhungu gusa koko ? Ndumva bose bagombaga guhanwa kuko bose bishe amategeko mboneza mubano

MUNABA Theodore Kuya 4-08-2020

Ko mbona bose ari abana se hazahanwa umuhungu gusa koko ? Ndumva bose bagombaga guhanwa kuko bose bishe amategeko mboneza mubano

MWALIMU BEN Kuya 4-08-2020

Abanyarwanda bajya bagira udukoryo dusekeje wagira ngo ni abana ni ukuri.Muri mwe umuntu wese urengeje imyaka 33 ni nde utarabyawe na mamawe warongowe afite imyaka 20 ? Imyinshi ntiyari 18 ? Ibundi si 16 ba mama barongowe bafite ? Nonese ubu twavukanye ubumuga !! Simbona abitwa ko bavutse ku bsbyeyi bakuze(ndavuga ab’ubu) aribo bafite ibibazo by’indwara z’amayobera ?ba Papa ntibabaga bari munsi ya 20 ?Ubuse ko ari twe dufitanga imisoro,tuyobora inzego zitandukanye tuvugeko turi ibigoryi twavutse tutuzuye ? Ibyo ni ibiki murimo koko banyarwanda ? Harya muri zango zatandukanye ziherka gutangazwa muri izashakanye ziri muri iyo myaka ni zingahe ? Mureke abana bibanire muvane inyungu bwite mu mubano w’abana.

Mwalimu Ben Kuya 4-08-2020

Mwizerwa Emmanuel Kuya 4-08-2020

Habeho guca inkoni izamba kuko Bose ndumva baribacyirabana !

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA