AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Minani Epimaque yagizwe umudepite asimbura Dr Ngabitsinze

Minani Epimaque yagizwe umudepite asimbura Dr Ngabitsinze
1-04-2020 saa 07:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3884 | Ibitekerezo

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko Minani Epimaque ariwe mudepite uzasimbura Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wagizwe Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi.

Tariki 9 Werurwe 2020 nibwo Dr Ngabitsinze wo mu ishyaka PSD wari umudepite akaba n’umuyobozi wa komisiyo y’abadepite bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta yagizwe umunyamabanga wa Leta.

Nyuma yaho Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’ Abadepite Mukabalisa Donatille yandikiye Komisiyo y’ amatora ayisaba gutangaza umudepite uzasimbura Dr Ngabitsinze.

Komisiyo y’ Amatora yisunze ingingo ya 78 mu itegeko nshinga yatangaje ko Minani Epimaque ariwe uzasimbura Dr Ngabitsinze kuko ari nomero zirindwi (7) ku rutonde ndakuka rw’abakandida depite ba PSD.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...