konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Meya wa Rusizi nawe yeguye ku mpamvu ze bwite

Meya wa Rusizi nawe  yeguye ku mpamvu ze bwite
13-05-2018 saa 09:44' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2629 | Ibitekerezo 2

Mu gihe hari hashize umunsi umwe gusa uwari Meya wa Nyabihu, Uwanzwenuwe Theoneste yeguye ku mirimo ye, uwari umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic wigeze kumvikana abuza abaturage bo muri aka karere kutajya batanga amakuru cyangwa ngo baganire n’itangazamakuru barigezaho ibibazo byabo yeguye ku mirimo ye kumpamvu yavuze ko ari ize bwite

Meya Frederic yatangaje ko muri iki Gitondo cyo ku Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018, aribwo yashyikirije Perezida w’Inama Njyanama wa Rusizi ibaruwa y’ubwegure bwe kumpamvu ze bwite aho yavuze ko nta kindi kibazo kijyanye n’imikorere ye mu kazi gitumye yegura.

Perezida w’Inama Njyanama w’akarere ka Rusizi, Mvuyikongo Jean Claude, yahamirije ikinyamakuru Ukwezi.com ko bamaze kwakira ibaruwa y’ubwegure bwa Meya, ahamya ko igisigaye bazicara nka Njyanama bakiga kuri iyi baruwa ye bakabona ubwemeza niba yegura cyangwa bikaba byanahinduka.

Perezida wa Njyanama kandi yakomeje avuga ko kuri ubu abandi bayobozi b’aka karere baraba bakora akazi nk’uko bisanzwe mu gihe bagitegereje icyo Inama Njyanama izemeza nk’umwanzuro ku isimburwa rya Harerimana Frederic.

Mu ntangiro za Mutarama uyu mwaka, nibwo uyu Harerimana Frederic yumvikanye asaba abaturage bo muri aka karere kujya bahisha ibibazo byabo itangazamakuru aho yavuze ko nta bufasha bahabwa n’abanyamakuru usibye kubashyira kuri za televiziyo gusa, abasaba ko bajya bitabaza ubuyobozi mu gihe bahuye n’ikibazo icyo aricyo cyose.

Icyo gihe Frederic yaje kubwira Ukwezi.com ko habaye kutumva neza icyo yashakaga kuvuga ndetse ahamya ko atari agambiriye kubuza abaturage gutanga amakuru


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
nirere alice Kuya 17-05-2018

rwose wari umuyobozi mwiza aho ugiye Imana izahagireho umugisha,,
bonne chance,

Harindintwari Andrew Kuya 13-05-2018

Nibyo bikwiye iyo wabonye Imbaraga zibaye ncye utashobora gusimbuka ahagoye utanga umwanya utabibwirijwe ab’imbaraga bagakomerezaho. Tumwifurije ikiruko cyiza

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...