AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Meya Kamali wayoboraga Nyamasheke yegujwe, Ngoma na Bugesera naho hari abeguye

Meya Kamali wayoboraga Nyamasheke yegujwe, Ngoma na Bugesera naho hari abeguye
4-09-2019 saa 15:42' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2428 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa 4 Nzeri Kamali Aimé Fabien wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yegujwe kuri uyu mwanya n’ inama njyanama y’ akarere

Abagize Inama Njyanama bamaze kumweguza. Ubu akarere kagiye kuyoborwa by’agateganyo na Josue Ntaganira Visi Meya ushinzwe ubukungu.

Inkundura yo kwegura ku bayobozi b’uturere n’ababungirije yakomereje mu Ntara y’Iburasirazuba aho uwari umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rwiririza Jean Marie Vianney, yanditse ibaruwa asaba kwegura.

Rwiririza uretse kuba umuyobozi w’Akarere wungirije yari asanzwe ari na Chairman w’umuryango wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Ngoma.

ku wa Gatanu nibwo inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma izaterana yige ku bwegure bwa Rwiririza Jean Marie Vianney.

Hakizimana Elie wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka Karere ka Bugesera yandikiye inama njyanama ayisaba kwegura kuri uyu mwanya yari amazeho hafi imyaka itatu. Hakizimana yavuze ko yarebye agasanga atagifite ikibatsi cy’ imbaraga zikenewe mu kwihutisha iterambere ry’Akarere ka Bugesera.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...