AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Menya ingano y’ amafaranga Leta y’ u Rwanda yigomwe ngo ikureho umusoro wa COTEX

Menya ingano y’ amafaranga Leta y’ u Rwanda yigomwe ngo ikureho umusoro wa COTEX
11-12-2019 saa 20:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3200 | Ibitekerezo

Guverinoma y’ u Rwanda yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukuraho umusoro nyongeragaciro ku mpapuro z’ isuku zikoreshwa n’ abakobwa n’ abagore bari mu mihango mu rwego rwo kuborohereza kuzibona ku giciro gito nk’ uko byatangajwe na Minisiteri y’ Uburinganire n’ iterambere ry’ umuryango

Bamwe mu bakobwa baganiriye n’ itangazamakuru bavuga ko bishimiye iki cyemezo kuko izi mpapuro zabahendaga. Ngo zatangiye zigura magana atanu ariko zari zimaze kugera ku gihumbi.

Ibi ngo byatumaga abamikoro make bahitamo gukoresha ibitambaro, ikintu bemeza ko cyari imbogamizi ku isuku.

Umusoro nyongeragaciro ni 18%, bivuze ko niba PAD/ COTEX umukobwa cyangwa umugore yayibonaga ku mafaranga 1000 havuyeho amafaranga 180 akaba azajya ayigura amafaranga 820.

Abakobwa bifuza ko Leta yakongera igatera indi ntambwe ku buryo izi mpapuro bajya bazibonera amafaranga 500.

Leta yigomwe arenga miliyoni 80 z’ amafaranga y’ u Rwanda ku mwaka

Drocella Mukashyaka, komiseri mukuru wungirije mu kigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro ushinzwe abasora yabwiye RBA ko kuva muri Nyakanga 2014 kugera muri Kamena 2019, umusoro ku nyongeragaciro winjiye mu isanduku ya Leta uvuye kuri COTEX zatumijwe mu mahanga ari 440 900 000 (miliyoni 440, n’ ibihumbi 900). Bivuze ko nibura buri mwaka u Rwanda rwinjizaga miliyoni 88 ruzikuye mu misoro ya Cotex.

Abacuruzi bavuga ko hari COTEX bari baramaze kurangura, ngo izo barazisoreye bazabanza bazicuruze nizishira izo bazarangura nizo bazajya bagurisha ku giciro kitabariyemo TVA.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA