AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

MINEDUC yamaganye amashuri ateganya gusaba abakobwa ibyangombwa by’uko badatwite

MINEDUC yamaganye amashuri ateganya gusaba abakobwa ibyangombwa by’uko badatwite
23-10-2020 saa 15:20' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2267 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda [MINEDUC], yamaganye igitekerezo cyari gifitwe na bimwe mu bigo by’amashuri by’umwihariko ibyigenga byateganyaga gusaba abanyeshuri b’abakobwa ibyangombwa bigaragaza ko bipimishije inda, bivuze ko abatwite batemerewe kujya kwigayo.

Ni ibintu Minisiteri y’Uburezi igeraranya n’ivangura ndetse ridafite ishingiro n’ubwo byari bisanzwe bikorwa mu bigo bimwe na bimwe by’umwihariko ibyigenga.

Mu bagaragaje ko bapima abakobwa bagiye kwinjira mu masomo, harimo ikigo Blue Lakes International School giherereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera, cyigisha hagendewe kuri porogaramu mpuzamahanga y’amasomo.

Mu butumwa umuyobozi wungirije w’iri shuri Bhumika Saxena yahaye ababyeyi mbere y’uko abana basubira mu masomo bigira imbere ya mwalimu nyuma y’igihe bakoresha ikoranabuhanga, harimo kubashimira ubufatanye bagaragaje mu bihe bikomeye bya COVID-19.

Gusa yakomeje ati "Ubuyobozi bw’ishuri burasaba abanyeshuri b’abakobwa kugaragaza icyemezo cy’uko badatwite cyatanzwe n’umuganga wemewe mu gihe bazaba bagaruka ku ishuri."

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, iyi Minisiteri yagize iti “Igikorwa cyo gusaba abanyeshuri b’abakobwa icyemezo kigaragaza ko badatwite kugira ngo bemererwe kwiga ni ivangura kandi nta shingiro bifite.”

“MINEDUC iri gukora ubugenzuzi mu mashuri kugira ngo aho bikorwa bihagarare.”

Nyuma y’uko Minisiteri y’Uburezi yamaganya iki cyemezo, abakoresha imbuga nkoranyambaga nabo bagaragaje ko gupima abakobwa ko badatwite bishobora kubangamira abana b’abakobwa bashobora kuba batwite, mu gihe atari bo bitera izo nda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA