AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kizito Mihigo yisubiyeho ku cyemezo cyo kujuririra igihano yahawe

Kizito Mihigo yisubiyeho ku cyemezo cyo kujuririra igihano yahawe
10-09-2018 saa 13:52' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4929 | Ibitekerezo

Kizito Mihigo na mugenzi we Jean Paul Dukuzumuremyi bitabye Urukiko rw’ikirenga kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Nzeri 2018, aho byari biteganyijwe ko baburana ku bujurire bari basabye. Bakigera mu rukiko, abacamanza bagaragaje ko aba bombi baherutse kwandika ibaruwa basaba ko ubujurire batanze buhagarara, maze rwanzura ko bagomba gukomeza ibihano bari barahawe nk’uko babyifuza.

Kizito Mihigo yari yakatiwe igihano cy’imyaka 10 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha yari akurikiranweho, ariko aza kujurira. Kuva kuwa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018, nibwo yageze bwa mbere imbere y’urukiko rw’Ikirenga aburana mu bujurire. Yaherukaga imbere y’uru rukiko tariki 11 Kamena 2018, ariko icyo gihe urubanza ntirwabaye ku mpamvu z’uko we n’abandi baburanyi bari baje mu rukiko bamenyeshejwe ko hari itangazo risubika imanza zabo hashingiwe ku mavugurura aherutse kubaho mu bucamanza.

Tariki 26 Kamena 2018 nibwo Kizito Mihigo na Jean Paul Dukuzumuremyi wari wakatiwe imyaka 25 bandikiye Urukiko rw’ikirenga bamenyesha ko bahagaritse ubujurire bwabo.

Ubwo umucamanza yageraga imbere y’ababuranyi, yatangiye ababaza bombi (Kizito na Dukuzumuremyi ) niba agikomeje icyemezo cyo guhagarika ubujurire, bombi bavuga ko bagikomeye ku cyemezo cyabo.

Umucamanza yahise avuga ko ashingiye ku ngingo ya 186 igika cya kane mu mategeko arebana n’imanza z’inshinjabyaha yemeje ko ibirego Kizito Mihigo na Dukuzumuremyi Jean Paul bari baratanze mu rw’ikirenga bajurira bihagaze.

Kuwa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, nibwo urubanza ubushinjacyaha bwaregagamo Kizito Mihigo na bagenzi be rwasomwe, abo bakaba ari Agnes Niyibizi, Ntamuhanga Cassien na Dukuzumuremyi Jean Paul, bakaba bose bari bakurikiranweho ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Nyuma yo guhamwa na bimwe muri ibi byaha Kizito yahise akatirwa igifungo cy’imyaka 10. Icyo gihe yahise ajurira, agaragaza ibyatuma agabanyirizwa igihano birimo kwemera ibyo yari akurikiranweho akanabisabnira imbabazi.

Kizito Mihigo yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda tariki 4 Mata 2014 akurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba no gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Gusa tariki 15 Mata 2014, nibwo Polisi yamweretse itangazamakuru, nyuma y’igihe yaraburiwe irengero maze hatangazwa ibyaha akurikiranyweho nawe ubwe yiyemereraga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA