AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Karasira Aimble yavuze icyo apfa na Minisitiri Bamporiki ashinja kumwibasira

Karasira Aimble yavuze icyo apfa na Minisitiri Bamporiki ashinja kumwibasira
26-11-2020 saa 16:39' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 11252 | Ibitekerezo

Aimable Karasira Uzarama wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko kuva yakora indirimbo yise ‘Rya Cwende’ yatangiye kwibasirwa n’abarimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard.

Karasira aherutse kumvikana mu biganiro anyuza ku rukuta rwe rwa YouTube yise ‘Ukuru Mbona TV’ avuga amagambo yafashwe na bamwe nk’ahembera Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aya mashusho ya Karasira hari aho agira ati “Ziriya za CNLG na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, iyo uzirebye usanga icyo bashishikajwe nacyo ni ukwamagana Laure Uwase, JamboNews , Victoire Ingabire bikarangira ubonye ari ukwamagana abarwanya FPR.”

Akomeza agira ati “Muby’ukuri mbona CNLG, Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge njyewe mbyita FPR, njye mbona ari FPR nta kindi, mbese umwanzi wese nako si umwanzi umuntu wese uvuze ko FPR hari amakosa bakoze nibo bantu bafata iya mbere ngo abo bantu baraturokoye. Niba baraturokoye se bivuze ko baticaga abandi bantu.”

Ikiganiro kirambuye bivugwa ko cyafashwe na Nsengimana wa Umubavu TV ariko kiza kunyuzwa ku rukuta rwa YouTube rwa Karasira Aimable rwitwa ‘UKURI MBONA TV’.

Reba hano ikiganiro na Karasira

Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro yavuze ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko abanyarwanda bose biyemeje gukumira no guhana icyaha cya Jenoside.

Ati “Constitution y’u #Rwanda riti TWIYEMEJE gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurwanya ihakana n‟ipfobya bya jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n‟ibyo igaragariramo byose, amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo ari byo byose"

Yakomeje yibaza ko “Kuba #UmubavuTV na #KarasiraAimable batemeranya n’ibivugwa n’Itegeko-Nshinga ry’u #Rwanda nkuko twaritoye mu 2015, ni guhakana no gupfobya jenoside babifitemo inyungu kimwe n’abandi bajenosideri bose. Gukomeza kwirengagiza iyi ngengabitekerezo ikwizwa si ukuroga urubyiruko ?”

Karasira avuga ko ibyo yavuze atari aziko ari amakosa yakoze ndetse ngo nyuma abantu baramuhamagaye babimubwira ahitamo gukora ikiganiro yisegura kuwo byaba byaragizeho ingaruka.

Avuga kandi ko afitiwe urwango na Minisitiri Bamporiki ndetse na Tom Ndahiro bakunze kumwibasira kuri Twitter ashimangira ko Bamporiki we byatangiye ubwo yakoraga indirimbo yise ‘Rya cwende’.

Yagize ati “Kuva nakora indirimbo ivuga ngo rya cwende ntiriracya, kuva ubwo yaranyikomye kuri Twitter aranyikoma we na Tom Ndahiro, ariko bariya bantu bose bareke gufata Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bayigire iturufu yo gukubitisha abo badahuje ibitekerezo.”

Uzaramba Aimable Karasira wamamaye nka Professor Nigga yirukanywe muri Kaminuza y’u Rwanda yari amaze imyaka 14 yigishamo, nyuma yo gushinjwa imyitwarire mibi mu kazi.

Reba hano ikiganiro na Karasira

Umva indirimbo ’Rya cwende’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA