Kaminuza y’u Rwanda yamaze impungenge abanyeshuri itangaza igihe amasomo azasubukurirwa ku biga mu wa 3, 4 n’uwa 5, naho ku biga mu mwaka wa 1 n’uwa 2 bo bazakomeza kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga (E-learning).
Ku wa 8 Ukwakira 2020 ni bwo Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko iri gutegura ikiganiro n’abanyeshuri hifashijwe ikoranabuhanga binyuze ku nkuta zayo ari zo Facebook na Twitter.
Muri iki kiganiro abanyeshuri bari kubaza bagahita basubizwa, benshi bagiye bagaruka ku bibazo binyuranye, gusa inkuru yari itegerejwe na benshi yari iyo kumenya igihe bazagarukira ku masomo !.
Muri iki kiganiro iyi kaminuza yatangaje ko amasomo azasubukurwa kuwa 19 Ukwakira 2020. Ku bijyanye n’ibyatangajwe byo kuba mu macumbi, basubije ko abashinzwe imibereho myiza y’abanyeshuli muri buri koleje ari bazagenda babitangaza.
Umwe mu banyeshuli babajije ikibazo kijyanye no gutangira yagize ati ”Murakoze nitwa Jean de Dieu SINGIZUMUKIZA, ndi umunyeshuli muri UR nkaba nshaka kumenya igihe cya nyacyo tuzatangirira gusubirira kuri kaminuza”.
Igisubuzo yahawe na Kaminuza y’u Rwanda kiragira giti ”Nshuti yacu Singizumukiza, turi gupanga gutangira kuwa 19 Ukwakira, ikindi kolege ni zo zizagenda zitangaza amabwiriza yo kugenderaho”