AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kagame yashimiye inshuti ye Abiy yatsindiye igihembo cy’ amahoro kitiriwe Nobel

Kagame yashimiye inshuti ye Abiy yatsindiye igihembo cy’ amahoro kitiriwe Nobel
12-10-2019 saa 08:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 789 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yashimiye Minisitiri w’ Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed wahawe igihembo cy’ Amahoro avuga ko umuhate we ari isomo ku Banyafurika benshi.

Abiy yahamagawe kuri telephone n’abagize komite itanga iki gihembo kuko ubu ari mu gihugu cye.

Yagize ati : "Nishimiye cyane kumenya ayo makuru, murakoze cyane guha iki gihembo Afurika, Ethiopia nanjye, nizeye ko abategetsi ba Afurika bazabyakira neza bakarushaho kubaka amahoro ku mugabane wacu".

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Ahmed mu kunga abaturage b’igihugu cye, ndetse no guharanira ubufatanye n’amahoro mu karere, amubwira ko umuhate afite ari isomo ku Banyafurika benshi.

Abiy Ahmed ni umugabo wapfushije ababyeyi be bombi, nyina wo mu bwoko bw’aba Amhara yari umukiristu wo muri idini rya orthodox, naho se akaba umusilamu wo mu bwoko bw’aba Oromo.

Ni umwana wa 13 mu bana se yabyaye ku bagore be bane, akaba umuhererezi mu bana batandatu bavuka kuri nyina.

Yagiye mu gisirikare akiri muto, yarangije kaminuza mu ishami rya ’computer engineering’ ari umusirikare.

Nyuma yaje kubona impamyabumenyi ya ’Master’s mu bijyanye n’imiyoborere igamije impinduka yavanye muri kaminuza ya Greenwich i Londres.

Ahmed yatsindiye igihembo cyitiriwe Nobel cy’uyu mwaka kubera ahanini uruhare rwe mu gutuma igihugu cye cyongera kubana neza na Eritrea nyuma y’imyaka hafi 30 impande zombi zirebana ay’ingwe.

Uyu mugabo w’imyaka 43 yabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Mata 2018. Akigera ku butegetsi yahise afungura imfungwa za politiki ndetse asaba gutaha abanyepolitiki bari mu buhungiro, afungura n’abanyamakuru bari bafunzwe.

Ambasade ya Eritrea muri Ethiopia yarafunguwe, ibihugu bifungura ipaji nshya mu mibanire yabyo yari imaze igihe kinini imeze nabi. Eritrea yatangaje ubwigenge bwayo mu 1991 nyuma yo gutsinda urugamba yarwanyemo na Ethiopia yari imaze imyaka 30 iyikoloniza.

Uko abantu bagiye basimburana gutwara Prix Nobel

Nyuma yo kubona ubwigenge, abaturage ba Ethiopia n’aba Eritrea ntibabashaga kugenderanira kubera ikibazo cy’umupaka ibihugu byombi byapfaga. Ubushyamirane bwahombeje impande zombi mu rwego rw’ubukungu.

Mu gihugu imbere, Abiy yakoze impinduka zikomeye mu nzego z’ubutabera n’umutekano, ndetse Minisiteri y’Umutekano na Minisiteri y’Ubutabera azishyira mu maboko y’abagore. Ni minisiteri zikomeye.

Abo bagore ni bamwe mu bahawe imirimo muri Guverinoma yashyizweho ifite abagore ku ijanisha rya 50%, ibintu byashimwe cyane n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kimwe n’abaharanira uburinganire.

Ku ngoma ya Abiy kandi, ni bwo umugore wa mbere yabaye Perezida muri iki gihugu cya Ethiopia gituwe n’abaturage basaga Miliyoni 100. Madamu Sahle-Work Zewde yatorewe kuba Perezida kuwa 25 Ukwakira 2018.

Komite itegura ibihembo byitiriwe Nobel izwi nka Norwegian Nobel Committee, ubwo yatangaza uwagitsindiye uyu mwaka, yavuze ko “umuhate wa Ahmed Abiy ukeneye gushyigikirwa no gushimirwa.”

Berit Reiss-Andersen uyobora Norwegian Nobel Committee yavuze ko imikorere ya Abiy ikwiye kuzirikanwa, ariko ko hari ibyo agitegerejweho gushyira ku murongo mu gihugu cye. Ni mu gihe bamwe bavuga ko ahawe iki gihembo gikomeye hakiri kare cyane, dore ko ataramara n’imyaka ibiri ku butegetsi.

Berit Reiss-Andersen yagize ati, “Nka Minisitiri w’Intebe, Abiy yagaragaje ubushake bwo guteza imbere ubwiyunge, ubufatanye n’ubutabera bwa rubanda. Gusa hari inzitizi nyinshi zigihari. Ivanguramoko rikomeza kwiyongera kandi mu byumweru n’amezi ashize twabonye ingero z’ibi.”

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri hari byinshi bimaze gukorwa mu guhindura Ethiopia ikaba igihugu kigendera kuri demokarasi, ariko urugendo ruracyari rurerure. Roma ntiyubatswe mu munsi umwe, bityo n’amahoro n’iterambere rya demokarasi ntabwo byagerwaho mu gahe gato.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA