HAVUGIYAREMYE Aimable yagizwe umushinjacyaha mukuru asimbuye Jean Bosco Mutangana wari umaze imyaka 3 agiye kuri uyu mwanya.
Tariki 09 Ukuboza 2016 nibwo inama y’ abaminisitiri yagize Mutangana umushinjacyaha mukuru asimbuye Richard Muhumuza.
Havugiyaremye Aimable yari amaze imyaka ibiri ari Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe ivugururwa ry’amategeko (RLRC).
Havugiyaremye Aimable wagizwe umushinjacyaha Mukuru
Havugiraremye Aimable mbere y’ uko atangira inshingano nshya nk’ umushinjacyaha mukuru azabanza kwemezwa na Sena y’ u Rwanda nubwo izi nshingano nshya yazihawe n’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 28 Ugushyingo 2019.
Soma imyanzuro yose y’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 28 Ugushyingo 2019
ariko nubundi ninde wari waramushyizeho koko n’ibintu biteye isoni yari yararezwe? biriya bintu bigeze ku murega bikuraho ubunyangamugayo ariko byarenzweho ku mpamvu zitazwi bamuha uriya mwanya.
uwari wamuvetinze niwe ugomba kubibazwa