AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Isabukuru nziza muvandimwe wanjye ukaba n’inshuti yanjye- P.Kagame abwira Tshisekedi

Isabukuru nziza muvandimwe wanjye ukaba n’inshuti yanjye- P.Kagame abwira Tshisekedi
14-06-2021 saa 07:28' | By Martin | Yasomwe n'abantu 887 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yifurije isabukuru y’amavuko nziza mugenzi we Antoine Félix Tshisekedi uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wujuje imyaka 58 y’amavuko.

Perezida Paul Kagame yamwifurije isabukuru nziza mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, aho yagize ati “Ndagira ngo nifurize umunsi mwiza w’amavuko umuvandimwe n’inshuti Nyakubahwa Felix Tshisekedi, Perezida wa DR Congo.”

Perezida Kagame yongeyeho ati “Ugire ubuzima bwiza n’indi myaka myinshi imbere !! Ndagusuhuje n’umuryango wose.”

Uretse Perezida Paul Kagame, undi wifurije isabukuru nziza Felix Tshisekedi ni uwo yasimbuye ku butegetsi, Joseph Kabila Kabange na we wamwifurije umunsi mwiza.

Ibiro bya Perezida muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo byatangaje ko Félix Tshisekedi uri i Goma yaganiriye na Joseph Kabila kuri telefoni.

Banditse ko “Mu ruzinduko arimo mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, Umukuru w’Igihugu, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yahamagawe kuri telefoni n’uwo yasimbuye, Joseph Kabila Kabange, akamwifuriza isabukuru nziza ubwo yuzuzaga imyaka 58.”

Tariki 4 Kamena nibwo Joseph Kabila yujuje imyaka 50, icyo gihe Perezida Félix Tshisekedi n’umugore we Denise Nyakeru, baramuhamagaye bamwifuriza isabukuru nziza.

Perezida Paul Kagame yemeza ko umubano w’u Rwanda na DR.Congo umeze neza. Félix Tshisekedi ni umwe mu bahuza mu bibazo by’u Rwanda na Uganda aho afatanya na Perezida wa Angola.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA