AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Inshamake y’ ubutumwa, Kagame, Museveni na Kenyatta batangiye mu muhango wo gusezera kuri Arap Moi

Inshamake y’ ubutumwa, Kagame, Museveni na Kenyatta batangiye mu muhango wo gusezera kuri Arap Moi
11-02-2020 saa 18:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3303 | Ibitekerezo

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko ikintu kibi kigeze kuri Kenya kigera no ku Rwanda n’ ikiza bikaba uko.

Yabitangarije mu muhango wabaye kuri uyu wa 11 Gashyantare wo gushyingurwa nyakwigendera Daniel Arap Moi wabaye Perezida wa Kenya imyaka 24 iherutse kwitaba Imana.

Mu ijambo yavugiye muri stade ya Nyayo yarimo abantu bagera ku 30,000, Perezida Kagame yavuze ku bushuti bw’ibihugu byombi muri iki gihe.

Ati : "Iyo abaturage ba Kenya bari mu kababaro, bigera no mu gihugu cyacu. Iyo Kenya igize icyo igeraho cyiza, natwe kitugeraho".

Perezida Kagame yavuze ko Moi yari "umuyobozi w’intwari, umwe mu bayobozi b’intwari babayeho muri iki gihugu [cya Kenya]".

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, we yagarutse ku mubano we wa hafi na Daniel arap Moi, avuga ko atabwiwe n’undi uwo ari we wese ahubwo yiboneye n’amaso ye.

Mu ijambo ahanini yavuze mu rurimi rw’Igiswayile ruvugwa cyane muri Kenya yagize ati : "Urupfu rugomba kubaho. Ikibazo ni upfuye umaze gukora iki ? Niba warakoze ubusa, ni ibyo nyine tukwibukiraho".

Perezida Museveni yavuze ko Daniel arap Moi yaranzwe no gukunda igihugu n’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, ubumwe n’ubwiyunge.

Perezida Uhuru Kenyatta we yavuze ko ubu yahisemo "guhimbaza ubuzima bw’umunyapolitike w’umuhanga".

Daniel arap Moi ajya kuva ku butegetsi mu 2002 yashyigikiye Uhuru Kenyatta wari ufite imyaka 41 ngo azamusimbure, abanyapolitiki bamwe bavugaga ko ataragira uburambe buhagije.

Mu matora ya 2002 Uhuru yatsinzwe na Mwai Kibaki, ategereza imyaka 11 na we atsinda amatora ya 2013 aba Perezida, nabwo Moi yari amushyigikiye.

Kenyatta yavuze ko Moi yageze kuri byinshi mu myaka 24 yamaze ku butegetsi, birimo no kubaka amashuri menshi y’abakobwa.

Daniel arap Moi ni umutegetsi bamwe bafata nk’intwari kuko Kenya yagize amahoro muri rusange, abandi bamufata nk’umunyagitugu wahonyoye uburenganzira bw’abatavuga rumwe na we.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA