konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Inkubiri yo kweguzwa ikomereje Nyaruguru, Visi meya yegujwe

Inkubiri yo kweguzwa ikomereje  Nyaruguru, Visi meya yegujwe
31-05-2018 saa 18:04' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3297 | Ibitekerezo

Inama Njyanama y’akarere ka Nyaruguru yeguje Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bisizi Antoine, nyuma yo gukora isuzuma bikagaragara ko adatanga umusaruro wifuzwa.

Kuri uyu wa Kane tariki 31 Gicurasi 2018, nibwo uyu muyobozi yegujwe nk’uko byahamijwe na Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere Mungwakuzwe Yves.

Mungwakuzwe Yves yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu munsi aribwo abagize inama Njyanama bateranye ku murongo w’ibyigwa bafite gusuzuma bimwe mu bikorwa by’iterambere by’akarere ka Nyaruguru.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kuganira kuri ibi bikorwa by’iterambere cyane ko uyu Visi meya ariwe wari ubifite mu nshingano banasuzumye ibikubiye muri raporo y’umugenzuzi mukuru basanga hari bimwe byazambye ndetse harimo ibigaragara ko bidafite umurongo wo gukosoka ari nayo mpamvu bahise bafata umwanzuro wo kuba bamuhagaritse ku nshingano ze.

Uyu mugabo yabaye visi meya w’akarere ka Nyaruguru kuva muri Gashyantare 2016, kuri ubu akaba yamaze gutakarizwa icyizere n’abagize Njyanama y’akarere bamushinja kudatanga umusaruro wifuzwa. Bisizi Antoine wari Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...