AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imyaka 30 irashize Fred Gisa Rwigema yishwe ! Menya ubutwari, ibigwi n’amateka ye

Imyaka 30 irashize Fred Gisa Rwigema  yishwe ! Menya ubutwari, ibigwi n’amateka ye
2-10-2020 saa 09:26' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5020 | Ibitekerezo

Gisa Fred Rwigema, ni intwari iri mu rwego rw’Imanzi, rumwe mu nzego eshatu z’intwari z’u Rwanda. Izo nzego eshatu ni Imena, Imanzi n’Ingenzi. Urwego rw’Imanzi ari narwo Fred Gisa Rwigema arimo, rushyirwamo abantu baranzwe n’ibikorwa by’ubutwari bihebuje kandi bakaba batakiriho, bakaba baratabarutse bitangira igihugu. Ibi bikorwa birimo kugaragaza ubwitange batizigama, kwigomwa inyungu bwite hashyirwa imbere inyungu z’igihugu zifitiye akamaro gahebuje imibereho rusange y’Abanyarwanda.

Kubera ubutwari no kwitanga, Fred Gisa Rwigema yaguye ku rugamba yari ayoboye rwo kubohora u Rwanda ku itariki ya 2 Ukwakira 1990 ubwo yari umugaba w’ingabo za RPA (Rwanda Patriotic Army-Inkotanyi). Yaguye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda yatangije ariko ntarusoze n’ubwo abamusimbuye batigeze bamutenguha. Tariki 1 Ukwakira 1990, ni umunsi utazibagirana w’itangizwa ry’uru rugamba rwo kwibohora, naho tariki 2 Ukwakira 1990, ni umunsi Fred Gisa Rwigema yatabarutseho. Yaguye i Kagitumba, ubu ni mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.

Gisa Fred Rwigema yavukiye i Ruyumba tariki ya 10 Mata 1957, ubu aho yavukiye ni mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo. Yabyawe na Anastase Kimonyo na Gatarina Mukandirima, ahabwa amazina ya Emmanuel Gisa. Yashakanye na Jeanette Urujeni bakora ubukwe tariki 20 Kamena 1987, nyuma babyarana abana babiri ; umuhungu n’umukobwa, abo bakaba ari Gisa Junior na Gisa Teta.

Intambara n’imyivumbagatanyo yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1959 na 1960, yaranzwe no gutoteza no kwica Abatutsi ndetse na Anastase Kimonyo ; Se wa Gisa Fred Rwigema aratotezwa aranafungwa amara umwaka wose muri gereza.

Nyuma y’uko uyu mubyeyi we afunguwe, umuryango we wabanje guhungira muri Paruwasi gaturika ya Kamonyi, nyuma bikomeje kuba bibi bahungira mu gihugu cya Uganda ari naho yakuriye. Bakigera muri Uganda babanje kuba mu nkambi y’impunzi yo muri Ankole, nyuma mu mwaka w’ 1966 bimurirwa mu nkambi ya Kankunge mu gace kitwa Toro aho bari kumwe n’izindi mpunzi z’Abanyarwanda bari barahunze intambara no gutotezwa kwarangwaga mu Rwanda muri icyo gihe. Akigera muri iyo nkambi, Fred Gisa Rwigema yahise atangira amashuri ye abanza ayarangiza mu mwaka w’1972.

Kuva mu bwana bwe, Fred Gisa Rwigema ntiyumvaga neza impamvu ituma ababyeyi be n’umuryango muri rusange bahunze, ndetse yahoraga anababaza impamvu badataha ngo bajye kuba iwabo mu Rwanda bave mu buhunzi, ariko bakamubwira ko mu Rwanda bitoroshye kuko n’abashatse gutahuka bahuye n’akaga gakomeye karimo no gutakaza ubuzima bwabo.

Fred Gisa Rwigema yakundaga akarasisi ka gisirikare cyane bigatera umuryango we impungenge cyane cyane nyina Gatarina Mukandirima, kuko gukunda ibijyanye n’abasirikare cyane byatumaga bacyeka ko bishobora kuzamuviramo kureka amashuri akigira mu gisirikare.

Arangije amashuri abanza mu mwaka w’1972, yahise akomereza mu mashuri yisumbuye yatangiye mu 1973 mu kigo cyitwa “Mbarara High School” muri Ankore. N’ubwo yari akiri umwana, yahoranaga inyota yo kumenya Amateka y’u Rwanda kandi yakundaga kuganiriza abantu bakuru nabo bari barahunze bava mu Rwanda bari batuye hafi y’ishuri, akababaza amateka y’u Rwanda.

Mu bantu bakomeye Gisa Fred Rwigema yahuriye nabo mu mashuri ndetse bakaba inshuti zikomeye bagatandukanywa n’urupfu, harimo Paul Kagame ubu wabaye Perezida w’u Rwanda kugeza n’ubu. Amateka y’u Rwanda n’ay’ibijyanye no kubohora u Rwanda, ntiwayavuga utibanze cyane kuri izi nshuti zo mu buto zaje kuba icyomoro cyomoye imitima y’Abanyarwanda benshi, dore ko imitekerereze, gukunda igisirikare, kwitanga no kwanga akarengane ari ibintu bari bahuje cyane ubwo biganaga.

Bombi baragendanaga kenshi, bagasura abakuru bazi Amateka y’u Rwanda, bagahora bafite inyota yo kurushaho kumenya igihugu cyabo cy’amavuko kandi bagahora batekereza icyo bazakora kugirango akarengane n’itotezwa bakorewe bihagarare burundu no ku bandi banyagihugu bumvaga ko bakibikorerwa.

Fred Gisa Rwigema yakundaga gusoma ibitabo by’abaharaniye kubohora ibihugu byabo nka Kwame Nkrumah, Mao-Tse-Tung , Fidel Castro n’abandi bagiye baba abantu b’indashyikirwa ku isi. Aho yigaga, yahoranaga ishema ryo kwerekana ko ari umunyarwanda kandi agakunda kuvugisha abo biganana Ikinyarwanda n’ubwo bo bavugaga indimi z’amahanga, bigaragaza ko urukundo yari afitiye u Rwanda rwahereye mu buto bwe.

Mu mwaka w’1974, Fred Rwigema nibwo yaje kureka amashuri asanzwe ajya mu gihugu cya Tanzaniya gukurikirana imyitozo ya gisirikare na politiki, aha we na bagenzi be bari bahamagajwe na Yoweri Kaguta Museveni (ubu uyobora Uganda) washakaga kuzarwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Idi Amin Dada wategekaga Uganda muri icyo gihe.

Muri Nyakanga 1976, nibwo Fred Gisa Rwigema n’abo bari kumwe harimo inshuti ye Salim Saleh bakomereje imyitozo mu gihugu cya Mozambike aho bahuriye n’abandi basirikari barimo Col. Musitu waje kuba umwe mu basirikare bakuru b’Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zatangije kandi zikanatsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Fred Gisa Rwigema yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka w’1979 nyuma y’intambara yakuye ku butegetsi umunyagitugu Idi Amin. Mu 1980, igihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, Fred Gisa Rwigema yari mu basirikare bakuru bacungaga umutekano wa Yoweli Kaguta Museveni wayoboraga umutwe wa UPM (Uganda Patriotic Movement) ; umutwe wari ufite umwihariko mu gihugu kuko utari ushingiye ku idini cyangwa ku bwoko nk’uko byari bimenyerewe.

Kuwa 11 Gashyantare 1981, hamwe n’abandi basore 27 barimo Abanyarwanda babiri ari bo Rwigema Fred na Paul Kagame, bafatanyije na Kaguta Museveni batangije intambara yo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Obote. Kuva mu mwaka w’1985, Fred Rwigema yakomeje kuba umwe mu bayobozi bakuru ba NRA, Ishami rya gisirikare rya RNM, ari naho yaboneye umwanya wo gukomeza gutoza intambara Abanyarwanda, akabwira abanyamahanga yabagamo agaciro ko kuba Umunyarwanda.

Fred Rwigema yagiye agira imyanya ikomeye muri NRA ndetse aba n’uwungirije umugaba mukuru w’ingabo. Icyo gihe Rwigema yasabwe n’ubuyobozi bwa NRA kwinjiza abasore barangije amashuri makuru mu gisirikare maze Abanyarwanda binjiramo ari benshi, babona uko banatangira imyitozo y’igisirikare yo kuzabohora u Rwanda.

Muri aba basore harimo na Kagame Paul waje kaba Umugaba Mukuru w’Inkotanyi nyuma y’urupfu rwa Fred Gisa Rwigema rwo kuwa 2 Ukwakira 1990, aza no kuzigeza ku ntsinzi yo ku wa 4 Nyakanga 1994 bityo intego yo kubohora u Rwanda iba igezweho. Fred Gisa Rwigema n’itsinda yari ayoboye ry’abasirikare babohoye u Rwanda, bazirikana ibikorwa by’ubutwari byamuranze, abanyarwanda benshi nabo bubaha cyane izina Fred Gisa Rwigema kuko yabuze ubuzima mu gihe yashakaga kurokora ubwa benshi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA