AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Impunzi 66 zageze mu Rwanda ziganjemo abasore n’ inkumi

Impunzi 66 zageze mu Rwanda ziganjemo abasore n’ inkumi
27-09-2019 saa 07:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4288 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa 26 Nzeri 2019 nibwo itsinda rya mbere ry’ impunzi zo muri Libya u Rwanda rwemeye kwakira zageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali, abenshi ni abari mu myaka yo gukora.

Izi mpunzi zirimo abahunze ibihugu byabo bashaka kujya I Burayi. Abenshi bakomoka mu bihugu byo mu ihembe ry’ Afurika birimo Somalia, Eritrea na Ethiopia.

Barimo abasore n’ inkumi, ababyeyi badafite abagabo n’ imiryango. Aba 66 ni itsinda rya mbere rigeze mu Rwanda muri 500 u Rwanda rwemeye kwakira.

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryatangaje ko izi mpunzi zigiye kubaho mu mutekano imyaka myinshi nyuma y’ igihe zibayeho mu buzima bugoye.

Leta y’ u Rwanda yateguye ko izi mpunzi zizakirirwa ahahoze ari inkambi y’ agateganyo ya Gashora mu Bugesera. Iyi nkambi yakiraga impunzi zaturukaga mu Burundi mbere y’ uko zerekeza I Mahama ubu yamaze gutunganywa hubakwa neza niho izi mpunzi ziva muri Libiya zizatuzwa.

Muri uku kwezi Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, agamije kwakira impunzi z’abanyafurika 500 zaheze muri Libya aho zibayeho nabi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yavuze, ko kuba u Rwanda rwaremeye kwakira impunzi n’abimukira bo mu gihugu cya Libya ari ikimenyetso cyerekana ko Afurika yifitemo ibisubizo ku bibazo byayo ndetse ubufatanye n’Isi muri rusange bushobora gutanga ibisubizo ku bibazo by’ingutu byugarije Isi muri iki gihe.

Yagaragaje ko ubufatanye no kutikanyiza kwa bamwe, byatanga umuti urambye ku bibazo byugarije Isi birimo n’icy’abimukira cyabaye agatereranzamba, aho bamwe muri bo bakomeje kurohama mu mazi magari abandi bagacuruzwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA