AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Imicungire mibi yatumye umushinga PRICE ntacyo umarira abaturage’ Depite Ngabitsinze uyobora PAC

‘Imicungire mibi yatumye umushinga PRICE ntacyo umarira abaturage’ Depite Ngabitsinze uyobora PAC
3-04-2019 saa 18:28' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1520 | Ibitekerezo

Depite Ngabitsinze Jean Chrysostome, Perezida wa Komisiyo y’ Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) yavuze ko amafaranga Leta yashyize mu mushinga PRICE ushinzwe gufasha abahinzi mu byaro no kongera ibyoherezwa mu mahanga ntacyo yamariye abaturage.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata 2019, ubwo yagezaga ku Nteko rusange y’ Umutwe w’ Abadepite ibyo babonye kuva tariki Kuva 03 kugeza tariki 12 Werurwe 2019 bari mu gikorwa cyo gusura Uturere tunyuranye aho barebaga ibikorwa n’imishinga bifite ibibazo byagaragajwe mu isesengura Komisiyo yakoze.

Depite Ngabitsinze yavuze ko Komisiyo yasanze hari amafaranga yatanzwe n’umushinga wa PRICE yagombaga gufasha imishinga y’abaturage ariko ugasanga ntacyo yagejeje ku baturage biturutse ku micungire mibi yayo.

Yakomeje avuga ko Abadepite bagize PAC basuye abahinzi b’icyayi batewe inkunga n’umushinga wa PRICE basanga hari ikibazo cyo kutabonera ingemwe ku gihe n’izibonetse zigatangwa mu gihe cy’izuba bigatuma bahinga igihe cyararenze ingemwe zikuma.

Abahinzi b’ikawa batewe inkunga n’ umushinga PRICE bagize ikibazo gikomeye cyo kubura isaso bitewe n’uko imirima yabo yose yatewemo ikawa bamwe bibananira kuzitaho kubera ubwinshi bwazo.

Ngabitsinze yavuze ko ku mushinga w’ubuhinzi bw’imbuto, PAC yasuye abahinzi ba avoka bagaragaza ko ingemwe bahawe zuma ku kigereranyo cya 40 %, akenshi bigaterwa n’uko bahabwaga ingemwe mu gihe kirimo izuba bazitera zigahita zuma.

PAC kandi yasuye abahinzi b’igihingwa gikorwamo umubavu cyitwa Geranium maze basanga intego yari itegerejwe ku buhinzi bwacyo itaragerwaho bitewe n’igenamigambi ritanoze no kudakurikirana uko bikwiye ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Ubuso bwari buteganyijwe guhingwaho iki gihingwa ntiburagerwaho. Mu nyigo y’uyu mushinga, kugeza muri 2018 hari hateganyijwe kuba hahinzwe ubuso bungana na hegitari 20, ariko PAC yasanze hamaze guhigwa kuri ha 13,5 gusa.

Inteko Rusange yemeje iyi raporo inafata imyanzuro igomba gushyikirizwa Guverinoma kugira ngo irusheho gushakira umuti ibibazo bikomeye bikigaragara mu micungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu.

Umushinga PRICE watangiye mu 2012 ufite inshingano zo kuzamura iterambere ry’icyaro hitabwa cyane ku musaruro woherezwa mu mahanga, wongerewe amezi 18 ku gihe wagombaga gusoreza.

Ku ikubitiro uyu mushinga wari wahawe miliyoni 56 z’amadorari y’Amerika n’Ikigega cy’Abongereza gishinzwe guteza imbere ubuhinzi IFAD, muri ayo miriyoni 50 ni impano ayandi ni inguzanyo.

Uwo mushinga ufasha mu buhinzi bugamije guteza imbere ibihingwa birimo ikawa, icyayi, amagweja mu rwego rwo kuzamura ibyo igihugu cyohereza mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB Amb. George William Kayonga, mu kwezi gushize ubwo yari yitabye PAC yavuze ko nubwo harimo ibibazo hari ibyakozwe, yemera ko icyuho gihari muri ubwo buhinzi bw’icyayi, icyakora ngo batangiye kubiganiraho mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo.

Yasobanuye ko zimwe mu ngamba ari ikigega kiswe TDF (Tea Development Fund), kizafasha mu gutanga ibisubizo kandi mu buryo burambye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA