AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikoranabuhanga dukoresha rishingiye kuri uyu murongo mugari wa interineti- Perezida Kagame

Ikoranabuhanga dukoresha rishingiye kuri uyu murongo mugari wa interineti- Perezida Kagame
7-05-2018 saa 10:10' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 684 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ko ikoranabuhanga rikoreshwa kuri iyi si haba mu bucuruzi, uburezi mu buzima n’ahandi rishingiye ku murongo mugari wa interineti, asaba ko hongerwamo imbaraga kugira ngo hagerwe ku murongo mugari wa 5G wifuzwa mu gihe kiri imbere.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho muri iki gitondo cyo kuwa Mbere tariki 7 Gicurasi 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Interineti hagamijwe Iterambere Rirambye . Iyi nama ikaba ibereye bwa mbere mu Rwanda kuva muri 2011.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimiye Carlos Slim ufatanyije nawe kuyobora iyi Komisiyo kubw’umwanya wo kuza kwifatanya n’abandi muri iyi nama igamije

Yagize ati “Nishimiye kuba turi kumwe nuwo dufatanyije kuyobora iyi komisiyo, Carlos Slim, ndetse n’utwungirije, Houlin Zhao. Ndabashimiye mwese kuba mwongeye kubona umwanya wo kuza hano. Imbaraga mushyira muri iyi gahunda ni izo gushimirwa. Nshimiye kandi Mats Granryd uyobora G.S.M.A. kuba yaremeye ko iyi nama yongera kubera mu Rwanda".

Yakomeje agira ati “Reka rero ngire icyo mvuga mbere yuko dutangira. Kugira ngo Afurika igere ku bukungu yifuza bisaba ibikorwa remezo bijyanye n’umurongo mugari wa internet ubasha kugerwaho na buri wese mu bushobozi bwe. Ukuri ni uko ikoranabuhanga dukoresha ahandi hose haba mu bucuruzi, mu burezi, no mu buzima, rishingiye kuri uyu murongo mugari wa interineti"

Perezida Kagame kandi yavuze ko ahazaza hifuzwa ku bijyanye na interineti aho Afurika izaba ikoresha 5G hagomba gutekerezwaho kandi abahifuza bakagira uruhare kugira ngo izo mpinduka zizagezweho

Yagize ati “Igihe tuvuga kuri 5G n’ahazaza h’umurongo mugari, ibi tugomba guhora tubitekerezaho. Nitwe tugomba kuyobora izi mpinduka mu guhanga ibishya no gushyiraho gahunda n’uburyo kugira ngo umurongo mugari wihutishwe aho byatinze. Ingano ya Afurika, imiterere yayo ndetse n’uburyo ituwe bituma tugomba gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye kugira ngo tugeze umurongo mugari (ibyogajuru, fibre optic, telephone zigendanwa) kuri bose. Ibyo nitubikora, tuzabasha gufatanya n’abandi dusangiye intego nk’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa”

Perezida Kagame kandi yavuze ko yishimiye ko benshi mu bitabiriye bemeye kongera iminsi bazamara hano bakanitabira Inama ya Transform Africa. Yanavuze ko bizafasha kumenyekanisha ibiganiro n’ibyemezo bafatira muri iyi nama , kandi babijyanishije na gahunda yo gukwirakwiza ikoranabuhanga muri Afurika ya ‘Smart Africa.AMAFOTO : Village Urugwiro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA