AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikipe ya Paris Saint Germain nayo igiye kwamamaza u Rwanda

Ikipe ya Paris Saint Germain nayo igiye kwamamaza u Rwanda
4-12-2019 saa 12:02' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 693 | Ibitekerezo

Nyuma ikipe ya Arsenal, Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati yayo n’ikipe ikomeye Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’ u Bufaransa. Ni Amasezerano y’imyaka itatu agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse cyane cyane kwerekana ibikorerwa mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2019 ubwo ikipe ya Paris Saint-Germain iza kuba ikina n’ikipe ya Nantes mu mukino wa Shampiyona, haratangazwa ku mugaragaro ubufatanye hagati y’ikipe ya Paris Saint-Germain n’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi avuga guhitamo ikipe ya PSG byatewe n’uko ari ikipe iri ku rwego rwiza ndetse ifite icyerekezo gifatika mu iterambere ryayo.

Yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda mu cyerezekezo cyarwo cy’iterambere cyane cyane mu kwimakaza guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Yagize ati ‘‘Mu gukomeza guteza imbere Igihugu cyacu n’ubukungu ndetse n’ubuzima bw’Abanyarwanda dukomeza gushakisha uburyo twakongera ubushobozi bw’ubukungu bwacu mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Uyu munsi twasinye amasezerano n’ikipe yo mu Bufaransa yitwa Paris Saint Germain, ni ikipe izwi iri gutera imbere vuba cyane.’’

Akamanzi avuga ko kugira amasezerano n’iyi kipe bizatuma gahunda imaze kwamamara ya Visit Rwanda imenyekana mu Bufaransa ndetse no hirya no hino ku isi.

Uretse iyi gahunda y’ubukerarugendo, uyu muyobozi atangaza ko aya masezerano azibanda cyane mu bijyanye n’ubufatanye mu kugaragaza ibikorerwa n’inganda zo mu Rwanda birimo icyayi, ikawa, imyenda n’ibindi.

Muri bimwe mu bikubiye muri ayo masezerano harimo kuba icyayi cy’u Rwanda ndetse n’ikawa y’u Rwand ari byo byonyine rukumbi bizajya bicururizwa kuri Stade Parc de Prince ya Paris Saint Germain. Aha Clare Akamanzi ashimangira ko bizatuma u Rwanda rumenyekana kurushaho.

Yagize ati ‘‘Ni uburyo bwo kumenyekanisha ibyo dukora mu Rwanda n’ubukerarugendo bwacu kugira ngo abanyamahanga barusheho kubumenya ariko baze bagure ibintu by’u Rwanda. Mu kugura ibyo bintu bizatanga akazi ku Banyarwanda, bakora ibi bintu bakomeze kubikora, babikore ku bwinshi, babone amafaranga bizatume Igihugu cyacu gikomeza gutera imbere.’’

Muri aya masezerano kandi harimo n’icyiswe ’La Semaine du Rwanda à Paris’ bivuze Icyumweru cy’u Rwanda i Paris, aha Clare Akamzi akaba yasobanuye ko buri mwaka Abanayrwanda bazajya bajya muri icyo gihugu bakagaragaza ibyo bakora, byaba ibijyanye n’imyenda, ubukorikori ndetse n’ibindi.

Ati ‘‘Ntabwo ari icyayi n’ikawa gusa, tuzakomeza tumenyekanishe u Rwanda mu Bufaransa, buri mwaka tuzagira ikintu bita icyumweru kimwe muri Paris. Aho banyarwanda batandukanye bakora ibintu binyuranye birimo imyenda ubukorikori n’ibindi bazajya bajya mu murwa Mukuru w’u Bufaransa bahabwe umwanya wo kwerekana ibyo bicuruzwa.’’

Avuga ko ibi bizatuma abanyamahanga basura u Rwanda ariko banabashe kugura ibikorerwa mu Rwanda.

Clare Akamanzi yavuze ko u Rwanda rugomba kugira icyerekezo cy’Iigihe kirekire, aho icyifuzo ari uko u Rwanda ruba igihugu gikize ndetse Abanyarwanda bakaba barize kandi bafite ubushobozi, bashobora gukora ibintu bifite agaciro ko hejuru ndetse bikabasha gucuruzwa haba mu Rwanda no mu mahanga.’’

Ati ‘‘Tuzi ko kugira umuntu agere ku cyerekezo cy’igihe kirekire kandi icyerekezo kiri hejuru, tugomba kugira ubushobozi no gutekereza mu buryo bunini ni yo mpamvu dukora ibintu nk’ibi ngibi, u Rwanda n’Abanyarwanda barimo gushyiramo imbaraga kugira ngo ibi bikorwe.’’

Clare Akamanzi yahamagariye abikorera bo mu Rwanda kubyaza umusaruro ayo mahirwe yo kuba bagaragza ibyo bakora mu ruhando mpuzamahanga.

Mu masezerano y’u Rwanda na PSG harimo igice kivuga ku kubaka ubushobozi bw’umupira w’amaguyu mu Rwanda aho bazajya baza bagfasha igihugu mu kongera imbaraga mu mupira w’amaguru

Hashize umwaka n’igice u Rwanda rusinyanye amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Umuyobozi Mukuru wa RDB, avuga ko amasezerano na Arsenal yatumye ba mukerarugendo basura u Rwanda biyongera aho kugeza abo bageze kuri Miliyoni 1 na 700. Yizera ko icyizere cy’inyungu yayo gihari.

RBA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA