AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Igikomangomakazi cya Jordan kiri mu bashyizwe mu myanya na Guverinoma y’u Rwanda

Igikomangomakazi cya Jordan kiri mu bashyizwe mu myanya na Guverinoma y’u Rwanda
14-10-2021 saa 12:39' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2435 | Ibitekerezo

Igikomangomakazi cya Jordanie, Sumaya bint El Hassan ni umwe mu baraye bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira iyobowe na Perezida Kagame Paul.

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, yashyize mu myanya abantu batandukanye barimo n’abasanzwe bazwi mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda.

Iyi Nama y’Abaminisitiri kandi yashyizeho abagize inama y’ubuyobozi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike barimo abanyamahanga babiri ari bo Umunya-Burkina Faso, Dr Lassina Zerbo ari na we Perezida w’iyi nama.

Muri iyi nama y’Ubuyobozi y’Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike kandi harimo, Igikomangomakazi Sumaya bint El Hassan akaba umwe mu bagize inama y’ubuyobozi.

Sumaya bint El Hassan w’imyaka 50 y’amavuko ni Igikomangomakazi cya Jordanie akaba akomoka ku Gikomangoma Hassan Bin Talal n’Igikomangomakazi Sarvath al-Hassan.

Uyu se Hassan Bint Talal ni umuvandimwe w’Umwami Hussein na Sewabo w’Umwami Abdullah II.

Igikomangomakazi Sumaya bint El Hassan wahawe umwanya na Guverinoma y’u Rwanda, yakoze imirimo inyuranye ikomeye haba mu Gihugu cye no mu bigo mpuzamahanga.

Asanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga w’Inganda n’Umuryango w’Ubushakashatsi mu by’Ikoranabuhanga (WAIRTO).

Urubuga rwa Wikipedia rwamaze kumwongereraho umwanya wo kuba ari umwe mu bagize inama y’Ubuyobozi y’Ikigo gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda, rugaragaza kandi ko muri 2009 yanashyizwe mu Nama Nkuru y’Uburezi ya Jardanie

Asanzwe ari n’Umuyobozi wungirije w’Inama y’Ubutegetsi bw’ishur rya Amman Baccalaureate akaba ari no mu bagize inama y’ubuyobozi ya Sosiyete isinzwe uburezi ya Hashemite.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA