AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ibyo wamenya kuri Dr Daniel Ngamije wagizwe Minisitiri w’ Ubuzima

Ibyo wamenya kuri Dr Daniel Ngamije wagizwe Minisitiri w’ Ubuzima
27-02-2020 saa 08:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 14210 | Ibitekerezo 1

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa 26 Gashyantare 2020 yakoze impinduka muri guverinoma y’u Rwanda anashyiraho Minisitiri mushya w’ Ubuzima ari we Dr Daniel Ngamije.

Dr Ngamije yasimbuye Dr Gashumba Diane uherutse kwegura kuri uyu mwanya. Dr Ngamije yari asanzwe ari umukozi w’ ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, aho yari ashinzwe malaria n’ izindi ndwara z’ibyorezo muri zone tropicale.

Afite uburambe mu kazi bw’imyaka 23 mu bijyanye no kwita ku buzima kuko na mbere y’uko ajya gukora muri OMS, yabaye umuvuzi muri Clinic, yabaye ushinzwe ubuzima mu karere, yabaye umukozi ushinzwe imishinga ijyanye n’ ubuzima.

Dr Ngamije yakoze imyaka 10 ashinzwe ubukangurambaga bwo gushaka amafaranga yo gutera inkunga imishinga ya Minisiteri y’ Ubuzima. Yanabaye ushinzwe ingengo y’imari y’ Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC nk’uko bigaragara ku rubuga healthbuilders.

Dr NGAMIJE Daniel yigeze kuba ukuriye umushinga munini cyane w’ubuzima witwa GLOBAL FUND uterwa inkunga na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Dr Ngamije yagizwe Minisitiri w’ Ubuzima asimbuye Dr Diane Gashumba nawe wari wagiye kuri uyu mwanya asimbuye Dr Agnes Binagwaho usigaye ayobora Kaminuza ya UGHE.

Perezida Kagame atangiza umwiherero wa 17 yavuze ko icyatumye Dr Diane Gashumba yegura ari uko yabeshye ko afite ibipimo bya coronavirus bigera ku 3500, ashinzwe umutekano bajya muri Minisiteri y’Ubuzima kugenzura ibi bipimo bagasanga iyi Minisiteri ifite ibikoresho byapima abantu 95 gusa.

Magingo aya iyi Minisitiri mu buyobozi bukuru ifite amaraso mashya kuko uretse kuba ifite Minisitiri mushya n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze nawe ari mushya.

Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, niwe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’Ibanze asimbuye Dr Patrick Ndimubanzi wagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
bamenya Kuya 29-02-2020

ariko koko nkuyu Daniel yemereye iki uyu mwanya kandi azi neza ko dossier ya Global Fund yigeze gutuma afungwa?
yaba yarabaye umwere?
ese abamushinje bakiri muri MINISANTE azabana nabo gute?
ibi nabyo biba bikwiye kubwirwa abanyarwanda azakorera

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...