AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibyo gutaburura ubwato bw’intambara Abadage batabye mu Kivu bikomeje kuba ingorabahizi

Ibyo gutaburura ubwato bw’intambara Abadage batabye mu Kivu bikomeje kuba ingorabahizi
14-10-2020 saa 11:51' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17951 | Ibitekerezo 5

Ubwato Abadage batabye mu Kiyaga cya Kivu mu gihe cy’Intambara ya mbere y’isi yose, bumaze imyaka myinshi buri mu butaka mu gihe byagiye bivugwa kenshi ko bugiye gucukurwa ariko kugeza ubu ngo byabaye ingorabahizi kuko habonetse imbogamizi nyinshi zatumye budacukurwa nk’uko byakomeje kuvugwa. Kugeza ubu ariko hari ubushakashatsi bukomeje gukorwa kandi ngo bugeze ahashimishije.

Ubu bwato butabye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu mudugudu wa Kagugu, mu Kagari ka Musure, mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, bukaba bwaratabwe n’Abadage mu Kivu nyuma yo gutsindwa intambara ya mbere y’isi kugirango Ababibiligi batazabwitwarira. Abaturage bahaturiye bemeza ko bajya babona imishumi y’ubwo bwato.

Hashize imyaka isaga itandatu abayobozi batandukanye bizeza ko ubu bwato bugiye gucukurwa bugashyira mu birango by’amateka y’u Rwanda, ariko Amb. Robert Masozera uyobora Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko imirimo yo gucukura ubu bwato yahuye n’imbogamizi, ariko ubushakashatsi bukaba bukomeje.

Yagize ati : "Twasanze bigoranye, hari imbogamizi nyinshi twabonyemo. Icya mbere birahenze cyane mu bijyanye n’amafaranga, kuburyo n’ayakoreshwa mu kubucukura yaruta cyane agaciro kabwo mu mafaranga, ariko ntabwo turadohoka, biragoranye ariko turacyagerageza. Twakoze ubushakashatsi tureba ibisabwa, hakabamo n’abatubwira ko imyaka bumaze munsi y’ubutaka mu mazi bugeze imusozi bwahita bwangirika, turacyakomeje ubushakashatsi n’abafatanyabikorwa bacu ariko ubu twabashije kubona ifoto yabwo, turacyashaka icyo tuzakora."

Muri 2014, Alphonse Umulisa wayoboraga Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda yatangaje ko intara ya Rhenanie Palatinat yo mu Budage bafitanye imikoranire myiza bakaba bagiye no gufatanya gutaburura ubwo bwato mu kiyaga cya Kivu. Icyo gihe mu magambo ye yagize ati : "Ubu mu minsi ya vuba bagiye gutangira kudufasha kuvana mu Kiyaga cya Kivu ubwato bwarwanye mu Ntambara ya Mbere y’Isi."

Muri Nzeri 2014 kandi, ubwo Habineza Joseph wari Minisitiri w’Umuco na Siporo icyo gihe yasuraga ingoro ndangamurage yari yuzuye mu karere ka Karongi, yeretswe ubu bwato maze nabwo Alphonse Umulisa avuga ko harimo gushakishwa uburyo ubwo bwato bwazakurwa mu Kivu noneho bugashyirwa mu mutungo bazajya berekana cyane ko ngo bubitse amateka akomeye hagati y’u Rwanda n’u Budage.

JPEG - 90.3 ko

Aha ni muri 2014, Amb. Habineza Joseph wari Minisitiri w’Umuco na Siporo yerekwaga n’abaturage ahatabwe ubwo bwato

Icyo gihe yavuze ko barimo kuvugana na Minisiteri y’Ingabo kugira ngo bashakire hamwe uko ubwo bwato bwakurwa mu Kivu dore ko ngo bivugwa ko bwafashaga Abadage cyane mu ntambara ya mbere y’isi yose. Ibi Umulisa Alphonse yongeye kubisubiramo mu mpera za 2015 ariko nyuma yarafunzwe ndetse Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2016, yemeza Iteka rya Perezida rimwirukana burundu mu bakozi ba Leta atarabasha kubigeraho.

Nyuma y’imyaka isagaga ine Amb. Robert Masozera ahawe inshingano zo kumusimbura, byagaragaye ko imirimo yo gutaburura ubu bwato igoranye cyane kuburyo nta cyizere atanga cya vuba cyo kuba ubu bwato bwazatabururwa, ahubwo ngo hari amafoto yabwo yafashwe ubwo bwakurwaga mu Budage buzanwa mu Rwanda ari nayo yifashishwa mu ngoro ndangamateka mu kwerekana iby’ubwo bwato. Ibijyanye n’icyemezo ntakuka kizafatirwa ubu bwato ngo kizashingira ku bushakashatsi bugikomeje.

JPEG - 104.4 ko

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda, Ambasaderi Masozera Robert

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Aimable Rwiliriza Kuya 16-10-2020

Ibi nibisanzwe mumateka y’intambara. Ariko aho benubwobwato bwintambara bwagiye burohwa nabatsinzwe kubushake, harazwi imbande zose zisi, Ariko ntanahamwe bigeze babucukura kuko akenshi bwarohwaga nokubwitwikira ubawbo banyirubwato...
Ahubwo kumpanvu z’amateka bagiye bakuramo ibyari murubwobwato bigashyirwa Munzu Ndanga Murage.
Nibyo rero ahubwo baribakwiye gushaka kuko ubwato munsi yamazi nyuma yimyaka urenga 70 na Titanic yarashongaguritse nankanswe ?!!!

Simba Hashim Ismail Kuya 15-10-2020

Nukubyitondera kuko ibikoresho byo muntambara wasanda bikirimo cg c hakaba hatezwemo ibisasu byicyo gihe ningombwako ingabo zacu zibishinzwe zizabanza gusuzuma ko ntabikirimo kuko nkumbuye isambaza zose zapfa namafi.

Kagina Kuya 15-10-2020

Merci bukuremo tujye twishyuza abaje kubureba. Wasanga harimo umutungo tutazi cyangwa intwaro za kera twashyira muri musée

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA