AMAKURU

UKWEZI
pax

Ibyiciro by’ubudehe byamaze guhindurirwa inyito, menya imiterere yabyo

Ibyiciro by’ubudehe byamaze guhindurirwa inyito, menya imiterere yabyo
25-06-2020 saa 21:31' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5421 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu cy’u Rwanda, yatangaje inyito nshya y’ibyiciro by’ubudehe ndetse hagaragazwa imiterere yabyo n’uko abanyarwanda bazabishyirwamo.

Ibyiciro by’ubudehe byakunze kunengwa cyane n’abantu batandukanye ndetse n’imiryango itari iya leta igaragaza ko habamo ruswa, ikimenyane ndetse no kutorohereza abaturage gushyirwa mu byiciro by’umwihariko abatabifite.

Mu mwaka wa 2016 nibwo hasohotse raporo nshya y’ibyiciro by’ubudehe ivugurura ibyari byaragiyeho mu mwaka wa 2014.

Iyo raporo yagaragaje ko mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya kabiri kirimo ingo 703,461 bingana na 29.8%by’Abanyarwanda bose, icya gatatu kirimo ingo 1,267,171 bingana na 53.7%, mu gihe icya Kane kirimo ingo 11,664 bingana na 0.5% by’abatuye igihugu cyose.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2020, nibwo Minisirtiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Anastase Shyaka, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’u Rwanda yasobanuye imiterere y’ibyiciro bishya by’ubudehe abanyarwanda bagiye gushyirwamo.

Icyiciro kibanza ni icya A, iki kirimo abantu bishoboye, bafite ubushobozi bugaragara, mbese abo mu kinyarwanda bita ‘abakire’, bashobora no guhanga imirimo.

Icyiciro gikurikira ni icya B, kirimo abantu na none bafite uko babayeho, badakeneye ubasunika kuko babasha kwibonera ibyo bakenera mu ngo zabo n’ubwo baba nta modoka bafite cyangwa inzu zigerekeranye (étage), babayeho neza.

Icyiciro cya C, kirimo abantu Abanyarwanda bavuga ko ari abakene ariko umuntu wo muri iki cyiciro ni wa wundi uramutse umuhaye akantu gato yahita azamuka. Ni umuntu udakambakamba kuko ashobora gukora, akaba yatera imbere akajya mu cyiciro cya B.

Icyiciro cya D, iki kirimo abantu bakennye badafite imbaraga zihagije zo gukora. Uyu akeneye ubufasha bwisumbuye kugira ngo abashe kubaho no kuzamuka.

Icyiciro cya E ari cyo cya nyuma, iki ni icyiciro cyihariye kuko kirimo imiryango irimo abantu batabasha gukora na gato, bakennye cyane, harimo abantu bashaje cyane cyangwa bafite ubumuga bukabije ku buryo bigaragara ko uwo muntu ari uwa Leta n’abaturage bamufasha kubaho.

Abo muri iki cyiciro cya E, ngo nta n’imihigo basabwa yo kugira ngo babe bazamuka mu cyiciro gikurikiraho, mu gihe abo muri D na C bazajya basinya imihigo ivuga ko mu myaka ibiri bazaba bazamutse mu cyiciro.

Muri 2011-2014 ibyiciro by’ ubudehe byari 7 bifite amazina (arimo abatindi nyakujya, abatindi, abakene, abakene bifashije, abakungu n’ abakire) aya mazina yakuweho kuko hari Abanyarwanda bagaragaje ko abatera ipfunwe.

Muri 2014 Leta y’ u Rwanda yashyizeho ibyiciro bine by’ ubudehe bidafite amazina. Mu kubitandukanya hakoreshwa numero. Ikiciro cya Mbere, Ikiciro cya Kabiri, Ikiciro cya Gatatu n’ Ikiciro cya Kane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...