AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Huye : Umuyoboro wa 60 000 000 frw wakemuriye abaturage ikibazo gikomeye cy’ amazi

Huye : Umuyoboro wa 60 000 000 frw wakemuriye abaturage ikibazo gikomeye cy’ amazi
7-02-2019 saa 13:09' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 537 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’ Intara y’ Amajyepfo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2019, bwafunguye k’ umugaragaro umuyoboro w’ amazi wubatswe mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye.

Abaturage bavuga ko uyu muyoboro uje ari igisubizo ku kibazo gikomeye cy’ amazi bari bafite. Munganyinka Marcelline yavuze ko mbere y’ uko bahabwa aya mazi bakoraga urugendo rurerure bajya kuvoma bigatuma indi mirimo batabona umwanya wo kuyikora.

Yagize ati “Tutarabona aya mazi twakoraga urugendo rurerure rw’amasaha arenga abiri, bigatuma abana bakererwa kujya ku ishuri, bigatuma batambara imyenda imeshe, bigatuma abadamu mu rugo batabona umwanya wo gukora indi mirimo kubera kuvoma kure”

Munganyinka yavuze ko ubwo babonye amazi meza kandi hafi yabo bagiye kujya bakora imirimo yabo ijyanye na gahunda z’ iterambere, kandi ngo bazanywa amazi meza indwara ziterwa n’ umwanda zigabanuke.

Yongeyeho ati “Abana bazajya bagira ku ishuri igihe kandi tuzahinga imboga iruhande rw’ ingo zacu zigabanye imirire mibi”

Nyaminani Aphrodis, Umuyobozi wa G.S. Kabusanza, ishuri naryo ryahawe amazi, yavuze ko bari bafite imbogamizi ikomeye y’ amazi kuko bakoreshaga ay’ imvura mu gihe cy’ impeshyi akaba yarashize, bakajya bayatuma abanyeshuri. Yavuze ko hari abanyeshuri bajyaga bakererwa bagiye kuvoma.

Ange Sebutege, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yashimiye imikoranire myiza y’ aka karere n’ umufatanyabikorwa wako WorldVision bafatanije mu kwegereza amazi meza abaturage muri uyu mwaka wa 2018-2019.

Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo Emmanuel Gasana yasabye abaturage bubakiwe umuyoboro kuwufata neza,bakabyaza aya mazi umusaruro bagira isuku bo ubwabo ndetse n’abana babo.

Uyu muyoboro w’ amazi wubatswe mu Kagari ka Kabusanza wuzuye utwaye miliyoni zisanga 60 z’ amafaranga y’ u Rwanda. Uha amazi abaturage b’ umurenge wa Simbi n’ igice cy’ umurenge wa Mbazi ahari hataragezwa amazi meza.

Muri gahunda ya guverinoma y’ imyaka 7, intego ni uko muri 2024 Abanyarwanda bose bazaba bafite amazi meza ku kigero cy’ 100%. Bivuze ko buri mu Munyarwanda azajya abona amazi meza muri metero zitarenze 500.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA