AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Huye: Ibibazo byabuze mu mihigo y’ uturere Perezida akanga kuyisinya bihawe amezi 4 ngo bibe byakemutse

Huye: Ibibazo byabuze mu mihigo y’ uturere Perezida akanga kuyisinya bihawe amezi 4 ngo bibe byakemutse
2-09-2019 saa 16:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2205 | Ibitekerezo 1

Abayobozi bose b’ akarere ka Huye biyemeje ko ibibazo byose bibangamiye imibereho myiza abaturage bigomba kuba byamaze gukemurwa bitarenze tariki 31 Ukuboza 2019.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama mpuzabikorwa y’ akarere ka Huye yabaye kuri uyu wa 2 Nzeli 2019, ikitabirwa n’ umuyobozi w’ Intara y’ Amagepfo CG Gasana Emmanuel.

Kimwe n’ ahandi mu Rwanda ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’ abaturage birimo umwanda, kutagira ubwiherero, amavunja, kurarana n’ amatungo inzu zishaje n’ ibindi.

Buri Munyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wo mu karere ka Huye yemereye Guverineri Gasana ko ibi bibazo bigomba kuba byakemutse bitarenze tariki 31 Ukuboza 2019.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Huye Rwamucyo Prosper ufite ingo 36 zitagira ubwiherero namba yavuze ko ibyo biyemeje bazabigeraho.

Ati “Tuzabigeraho kuko hari aho bigeze, icya mbere ni ukubigira ibyawe ikibazo iyo wakimenye no kugikemura birashoboka”.

Muri rusange mu karere ka Huye imiryango 193 ntabwo ifite amazu yo kubamo, mu gihe imiryango 323 itagira ubwiherero. Umwaka ushize imiryango itaragiraga ubwiherero yari 1727.

Gutanga ubwisungane mu kwivuza mituelle de santé bigeze kuri 75,1 mu karere ka Huye.

Guverineri w’ Intara y’ Amagepfo CG Gasana yabwiye abayobozi b’ akarere ka Huye ko impamvu yanze gusinya imihigo abameya bari bahize ari uko yari imihigo idakemura ibibazo by’ imibereho mibi y’ abaturage.



INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Dusabemungu Jean Damascene Kuya 4-09-2019

birakaze

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...