AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hatangajwe imijyi bimwe mu bigo bya Leta byari i Kigali bigiye kwimukiramo bitarenze uyu mwaka

Hatangajwe imijyi bimwe mu bigo bya Leta byari i Kigali bigiye kwimukiramo bitarenze uyu mwaka
31-07-2019 saa 07:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3107 | Ibitekerezo

Inama y’ Abamaminisitiri yafashwe ko bitarenze uyu mwaka wa 2019 bimwe mu bigo bya Leta bigomba kuba byamaze kwimukira mu mijyi yunganira Kigali.

Mu bigo bya Leta bigomba kwimukira mu Karere ka Huye harimo igishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, Inama y’amashuri makuru na kaminuza, HEC, ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda, INMR, Servisi nyinshi z’ikigo cy’ubushakashatsi mu by’inganda, NIRDA, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro WDA.

Ibigo bigomba kwimukira mu karere ka Muhanga ni ikigo cy’igihugu cy’amakoperative RCA, ndetse n’igishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba leta, RMI.

Mu Karere ka Musanze, hazimukira Komisiyo cy’igihugu y’itorero, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb. Claver GATETE asobanura ko Kwimura ibigo n’izindi nzego za leta zikajya gukorera hirya no hino mu mijyi y’uterere biri mu murongo wa leta y’u Rwanda wo kwihutisha iterambere ry’imijyi y’uturere.

Kwimurira bimwe mu bigo n’inzego za leta mu mijyi yunganira Kigali, ni umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa mbere.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku byemezo by’iyo nama, Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb. Claver GATETE yasobanuye ko leta irimo kureba inyubako izo nzego zizakoreramo kuko hari aho isanganywe inyubako n’ahandi bizasaba kuzagura cyangwa gukodesha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA