AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hatangajwe amatariki mashya y’inama ya CHOGM izabera i Kigali

Hatangajwe amatariki mashya y’inama ya CHOGM izabera i Kigali
23-09-2020 saa 13:17' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1061 | Ibitekerezo

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth, bwatangaje ko inama yawo ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma izabera i Kigali mu Cyumweru cya tariki ya 21 Kamena 2021.

Iyi nama yagombaga kuba ku nshuro ya 26 izwi nka CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), yari iteganyijwe hagati ya tariki 22 na 27 Kamena 2020 ariko yaje gusubikwa muri Mata uyu mwaka bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubunyamabanga bwa Commonwealth, rivuga ko Perezida Kagame w’u Rwanda n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango Patricia Scotland “uyu munsi bemeje itariki nshya y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) yagombaga kuba yarabereye i Kigali muri Kamena 2020 ariko igasubikwa kubera ingaruka za COVID-19”.

Rikomeza rigira riti “ Itariki nshya yemeranyijweho n’abanyamuryango b’ibihugu ni uko izaba mu cyumweru cya tariki 21 Kamena 2021”.

Ubusanzwe CHOGM iba buri myaka ibiri, u Rwanda rwatoranyijwe nk’igihugu kizayakira ku nshuro ya mbere mu iheruka kubera mu Mujyi wa Londres mu 2018.

Iyi nama yari kuba muri Kamena 2020, hagati ya tariki 22-27, yari yitezwemo gusinyirwamo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700. Arimo ayo mu rwego rw’ubwubatsi, ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro n’ibindi.

CHOGM ni inama yitabirwa n’abantu bari hagati ya 5000 na 8000. Kuyakira bisaba ko igihugu cyerekana ubushake hakabaho kureba ko igihugu gifite ubushobozi.

Mu kureba ubwo bushobozi harebwa ibintu bitandukanye, birimo aho inama izakirirwa, indege zigana aho hantu, uko bantu babona Visa, umutekano, imiyoborere n’ibindi.

Muri Mata 2018 nibwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira iyi nama nyuma y’imyaka icyenda rwinjiye muri uyu muryango. Ni iya mbere izabera mu gihugu kitakolonijwe n’u Bwongereza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA