AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Hagiye kurekurwa abagororwa 2 503 barimo 52 bahawe imbabazi na Perezida Kagame

Hagiye kurekurwa abagororwa 2 503 barimo 52 bahawe imbabazi na Perezida Kagame
11-10-2019 saa 07:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3750 | Ibitekerezo 1

Guverinoma y’ u Rwanda yatangaje ko igiye kurekura abagororwa 2 503 barimo 52 bafungiye icyaha cyo kwihekura bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame.

Nk’ uko bigaragara mu myanzuro myanzuro y’ inama y’ abaminisitiri, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abagororwa mirongo itanu na babiri (52) bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo kwihekura no gukuramo inda.

Muri iyi myanzuro y’ inama idasanzwe y’ abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2019, hemejwe iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa ibihumbi bibiri na magana ane na mirongo itanu n’umwe (2 451) babisabye kandi bakaba bujuje ibiteganywa n’amategeko.

Muri Kamena 2019 nabwo harekuwe abagororwa 788 bari bafungiwe muri Gereza zitandukanye zo mu Rwanda, nyuma y’umwanzuro wafashwe n’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri.

Soma imyanzuro irambuye y’ inama y’ abaminisitiri


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Michel Muzungu Kuya 11-10-2019

Nibyiza gutanga imbabazi umukuru wigihugu cyacu arasobanutse, niyige no kubandi basigaye nabo baze twubake urwanda twifuza

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...