AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hagiye kuba impinduka mu burezi ziganisha ku bushingiye ku ndangagaciro Nyarwanda

Hagiye kuba impinduka mu burezi ziganisha ku bushingiye ku ndangagaciro Nyarwanda
15-06-2021 saa 09:14' | By Martin | Yasomwe n'abantu 1410 | Ibitekerezo 11

Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko politiki y’Uburezi iri kuvugururwa kugira ngo ijyane n’igihe aho bimwe mu bikubiye muri aya mavugurura biteganya ko uburezi bw’u Rwanda buzaba bushingiye ku ndangagaciro Nyarwanda.

Politike y’Uburezi icyo aricyo :

Politike y’Uburezi ni inyandiko igaragaza imirongo migari izakurikizwa kugira ngo intego z’Uburezi zigerweho mu byiciro byose.

Kubera iki hakenewe ivugururwa rya Politike y’Uburezi ?

Hagiye haba impinduka zitandukanye mu burezi, zishingiye ku ntego n’icyerekezo bishya by’Igihugu. Ibi bisaba ko Politike y’Uburezi yari isanzwe igenderwaho ihuzwa n’ibyifuzo by’Igihugu ndetse n’impinduka ziri ku Isi. Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zituma politike y’Uburezi ya 2003 irimo kuvugururwa.

Intego Nyamukuru ya Politike y’Uburezi :

Guha abanyarwanda ubumenyi n’ubushobozi bishingiye ku burezi bufite ireme kandi budaheza, bujyanye n’ibikenewe kw’isoko ry’umurimo ndetse bujyanye n’igihe, byose byubakiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda.

Icyerekezo cya Politike y’Uburezi :

Kuba inkingi ya mbwamba n’umusemburo w’iterambere n’imibereho myiza y’abanyarwanda binyuze mu kubaha ubumenyi, ubumenyingiro, n’ubushobozi byubakiye ku ndangagaciro nyarwanda.

Ibyo Politike y’Uburezi yibandaho by’umwihariko :

1. Indangagaciro Nyarwanda

Inkingi ya mwamba ya politike nshya y’uburezi ishingiye ku ndangagaciro nyarwanda zirimo ; kwihesha agaciro, kwigira n’umurimo unoze.

2. Nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma

Politike nshya y’uburezi ishimangira ko nta muntu n’umwe ugomba gusigara inyuma mu burezi.

3. Ubumenyi n’ubushobozi bikwiye ku isoko ry’umurimo, rya none n’ejo hazaza

Politike nshya y’uburezi ifite intego yo gutanga ubumenyi n’ubushobozi bikwiye ku isoko ry’umuriomo rya none n’ejo hazaza

4. ‘Mbere na mbere Abarezi’

Uruhare rw’umurezi ni ihame mu guteza imbere uburezi bufite ireme kuri buri rwego rw’uburezi.

Intego zihariye za Politike y’Uburezi :

1. Guha umunyeshuri uburezi bushingiye ku ndagagaciro nyarwanda, ubumenyi mu mibereho n’imibanire ndetse no mu bijyanye no gusoma, kubara no kwandika bihereye mu bwana.

2. Abana bose bagomba kwiga amashuri y’incuke, bagatangira amashuri abanza mu gihe cyabugenewe, bakiga kandi bakarangiza uburezi bw’ibanze mu myaka iteganyijwe.

3. Ubuzima n’umutekano ku ishuri : Imirire myiza (kugaburira abana ku ishuri) ubuzima bwiza mu gihagararo n’imitekerereze y’abanyeshuri ni ingenzi. Ibindi bizibandwaho ni ; isuku n’isukura, ahantu hafite umutekano no kwitegura bihagije guhangana n’ibihe bidasanzwe bitunguranye.

4. Kugera ku musaruro mwiza mu myigire (gutsinda) hibandwa ku nteganyanyigisho ishingiye ku bushobozi, isuzuma bumenyi ryimbitse n’ikoreshwa ry’icyongereza nk’ururimi rukoreshwa mu kwigisha.

5. Gukomeza gutanga uburezi kuri bose kandi budaheza kugira ngo abanyeshuri babashe kubona amahirwe yose ashoboka.

6. Amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’imibare (STEM) bishimangirwa hakoreshejwe uburyo bugezweho bwo kwigisha, kwiga, gusuzuma no gukoresha neza ikoranabuhanga.

7. Kuvugurura amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hamwe n’amashuri makuru hagamijwe guteza imbere ihuzwa ry’ubumenyingiro butangwa n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.

8. Kuvugurura uburyo abarimu bategurwa (mu mashuri nderabarezi) ndetse no mu gihe bari mu kazi harimo kuba bahugurana ubwabo igihe bari mu kazi, ubujyanama mu mwuga wabo.

9. Kongera ubufatanye n’abafatanyabikorwa mu burezi, harimo n’ibijyanye no kwimenyereza umwuga ku banyeshuri.

10. Kugira urwego rw’Uburezi ruhamye, imikorere inoze iganisha ku ntego, ubuyobozi n’imicungire, igenamigambi n’isuzumabikorwa rinoze.

Ivomo : MINEDUC

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 11
Habakurama oreste Kuya 16-07-2021

Mwiriwe ? Iyo minister yuburezi ivugane n’umwalimu sacco kubijyanye n’inguzanyo bakosoreho gato:ngo bagiye guha contract abarimu bashya batize uburezi bazazikoresha iki ko nabasanzwemo bafite izo contract batwimye inguzanyo ngo ngo nta burezi twiize kandi c

IMINSIRAGWIRA BAGABOBARABONA Kuya 19-06-2021

Mubyo kwatabwaho hazitabwe cyane ku mibereho y’amwarimu, umwana we yishyurirwe ishuri kuko kubona minerival biramugora ugereranyije n’umushahara ahabwa ! Ubwo barasubiza ko u-sacco ahari !!!! Yego nibyo ariko ujya gufata inguzanyo yo kurihirira abana , abasigaye bakicwa n’inzara

KAYIRANGA Kuya 17-06-2021

None ko nta kivugwa Ku mibereho y’abarezi kandi na cyo ari ingenzi Ku Irene ry’uburezi ?
Mubona iyo mwarimu yabuze Minerval y’abantu be cg mu rugo nta kintu gihari yigisha atuje ?

jean de Dieu Kuya 16-06-2021

Rwose uburezi muburekeraho aho bwatobewe birahagije .Umwana wa rubanda rugufi murabona ari kwerekerahe mu burezi.

Byiringiro Emmanuel Kuya 15-06-2021

Ndi umurezi kuri GS Kigamba akarere ka Rutsiro umwarimu w’Ikinyarwanda

Byiringiro Emmanuel Kuya 15-06-2021

Ndi umurezi kuri GS Kigamba akarere ka Rutsiro umwarimu w’Ikinyarwanda

Bruho Kuya 15-06-2021

Mwaretse ibintu bikaguma uko bimeze. Ubwo mugiye kongera kutuvangavamga

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA