AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

‘Gukundisha umwana gusoma bisaba imbaraga z’umudugudu wose’-REB

‘Gukundisha umwana gusoma bisaba imbaraga z’umudugudu wose’-REB
6-02-2020 saa 08:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 413 | Ibitekerezo 1

Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) gitangaza ko kugira ngo abana b’u Rwanda bakunde gusoma hakenewe uruhare rwa buri wese, dore ko ngo abahanga bavuga ko gukundisha umwana gusoma bisaba imbaraga z’umudugudu wose.

Byatangajwe kuri uyu wa 05 Gashyantare 2020 ubwo mu gihugu hose hatangizwaga ubukangurambaga bwiswe “Mumpe urubuga nsome!”.

Ubu bukangurambaga Minisiteri y’Uburezi ibufatanyije n’ihuriro rya Soma Rwanda. Mu karere Nyanza bwatangirijwe mu rwunge rw’amashuri rwa Rwesero mu murenge wa Busasamana.

Imibare igaragaza ko 10% by’abana babashije gusoma no kwandika bakiri mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza, ubukungu bw’igihugu bwakwiyongeraho 0.3% ku mwaka. Bivuze ko abaturage bose bamenye gusoma no kwandika iterambere ryakwihuta.

NKURUNZIZA Donath ushinzwe isomo ry’ubugenge mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) avuga ko kugira ngo abana bakunde gusoma bisaba uruhare rwa buri wese.

Yagize ati “Abayobozi b’ibibigo by’amashuri,abarimu,ababyeyi,abanyeshuri n’abanyarwanda muri rusange iki ni igikorwa twese kitureba,abahanga bavuga ko bisaba imbaraga z’umudugudu wose gukundisha umwana gusoma niyo mpamvu twese hamwe tugomba kwitabira ibikorwa byo gusoma mu midugudu iwacu ariko cyane cyane mu midugudu iwacu”.

Minisiteri y’Uburezi isaba ababyeyi guha abana iminota 15 yo gusoma buri munsi bakanatoza abana gufataneza ibitabo.

Umwe mu babyeyi waganiriye na UKWEZI witwa UWIMANA Frolence, afite umwana wiga kuri G.S Rwesero, yemera ko hari ibyo bagomba gufasha umwana.
Ati “Umwana apfa mu iterura, twe nk’ababyeyi tugomba guha umwana iyo minota twabwiwe kandi bataha tugafata umwanya tukabereka uko bazajya basoma”

Umwaka ushize w’amashuri wa 2018-2019 abana bahawe umwanya wo kurushanwa gusoma no kwandika abahize abandi bagahembwa ibikoresho by’ishuri nk’amakaye,amakaramu,igikapu n’ibindi.

Cyusa Mulindwa Salomon wiga kuri G.S Nyanza B, umwe muri abo banyeshuri barushije abandi kwandika neza inkuru, avuga ko bifite akamaro.

Ati “Kwandika birashimisha abanyeshuri bagenzi banjye nababwira kwandika inkuru zishimisha abana”.

Mugenzi we witwa Mukeshimana Marcelline wiga kuri G.S Gahombo ati “Gusoma ibitabo birafasha iyo ubisoma kenshi bituma ubona ibyakugirira akamaro”.

REB mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gusoma ku nkunga ya USAID Rwanda,yatanze igitabo cyo kwigiramo ikinyarwanda kuri buri buri munyeshuri mu mwaka wa 1,uwa 2 n’uwa 3 w’amashuri abanza, mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta mu Rwanda hose.

Ubukangurambaga bwatangiye muri Gashyantare ku rwego rw’igihugu butangirizwa mu karere ka Burera buzasozwa m’ Ukuboza muri 2020.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Gitego Kuya 6-02-2020

Tugira amahirwe gusoma ni inshingano z’umwana gusa ababyeyi koko tugomba kubigiramo uruhare cyane umwana tumuha umwanya wo gusoma tukanamufasha dufasha mwarimu kwigisha

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...