AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Depite Kanyamashuli uherutse kwegura ngo yasibye Umwiherero ajya gusenga

Depite Kanyamashuli uherutse kwegura ngo yasibye Umwiherero ajya gusenga
20-03-2019 saa 16:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 20539 | Ibitekerezo

Janvier Kabeya Kanyamashuli, uherutse kwegura akava mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda umutwe w’ Abadepite nyuma y’ amezi 6 atangiye manda y’ imyaka 5 yasibye umwihierero ajya gusenga.

Kanyamashuli tariki 12 Werurwe 2019 nibwo yandikiye Perezida w’ Umutwe w’ Abadepite mu Rwanda Donatille Mukabalisa amusaba kwegura. Ni mu gihe ku gicamunsi cya tariki 8 Werurwe 2019 aribwo abayobozi barimo Abadepite bahagarariye abandi n’ abayobozi b’ ibigo bya Leta, n’ ibigo by’ Ubucuruzi berekeje mu Mwiherero w’ abayobozi bakuru b’ u Rwanda.

Depite Kanyamashuri wo muri RPF nawe yagombaga kujya mu mwiherero kuko yari Perezida wa Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere ry’Igihugu.

The Chronicles dukesha iyi nkuru yatangaje ko ibaruwa Kanyamashuli yandikiye Mukabalisa ari iya kabiri kuko ngo yabanje kwandikira ibiro bya Perezida bamubwira ko yakabaye yandikiye Mukabalisa aho kwandikira Perezida.

Depite Kanyamashuli mu ibaruwa ye yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite ‘Imvugo imaze kuba rusange ku bayobozi bose begura’

Iki kinyamakuru cyavuganye na Kanyamashuri w’ imyaka 56 yemera ko yeguye ariko yanga kugira byinshi abivugaho.
Yagize ati “Neguye mu biro byanjye ku mpamvu zanjye bwite ntashaka gutangaza, ni ibyo”

Amakuru iki kinyamakuru kivuga ko cyahawe n’ umuyobozi ukomeye avuga ko Kanyamashuli yeguye kubera igitutu cy’ uko yasibye Umwiherero wa 16.

Mu ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza uyu Mwiherero ryamaze amasaha abiri yavuze ku bintu bitandukanye birimo imvano y’ agatotsi kari mu mubano w’ u Rwanda na Uganda, ibibazo biri mu Burezi, Ubuvuzi no mu Buhinzi.

Uyu muyobozi yabwiye iki kinyamakuru ko Kanyamashuli atigeze ajya mu Mwiherero wabereye I Gabiro mu Kigo cya Gisirikare kuko abayobozi buriye amabisi ku wa Gatanu nimugoroba Umwiherero witabiriwe n’ abayobozi 250 utangira kumugaragaro ku wa Gatandatu.

Kanyamashuli ni umuyoboke w’ idini ry’ abadivantisiti b’ umunsi wa 7 rifite abayoboke batagira icyo bakora kuva ku wa Gatanu nimugoroba kugeza ku wa Gatandatu nimugoroba uretse gusenga.

Kanyamashuli aho kujya mu Mwiherero bivugwa ko yagiye mu masengesho.

Abajijwe niba yaritabiriye Umwiherero w’ Abayobozi yanze kwemera cyangwa guhakana ati “Nimubaze abavuga ko ntagiyeyo”

Umwiherero warangiye ku wa Mbere tariki 11 Werurwe 2019 , Kanyamashuli yegura tariki 12 ntabwo itangazamakuru ryamenye umuntu washyize igitutu kuri Kanyamashuli ngo ‘yegure’.

Kanyamashuli yabaye intumwa y’ u Rwanda mu Burundi kuva muri 2006 kugera muri 2010. Yanabaye kandi umuyobozi w’ ikigo gishinzwe amasoko ya Leta cyahoze ari National Tender Board cyaje guhinduka Rwanda Public Procurement Authority (RPPA).

Mbere y’ uko atorerwa kuba Umudepite watanzwe na FPR muri Nzeli 2018, Kanyamashuli yari umujyanama mu bya politiki na dipolomasi muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga.

Hagati aho kuri uyu wa 19 Werurwe 2019, Komisiyo y’ amatora yatangaje ko umwanya wa Kanyamashuli ufashwe na Ndoriyobijya Emmanuel nawe wo muri FPR.

Mu Rwanda amashyaka mbere yo kwiyamamaza ageza kuri Komisiyo y’ Amatora urutonde rw’ abakandida, bagashyirwa mu Nteko hakurikijwe amajwi ishyaka ryagize.

Iyo hagize umudepite wegura cyangwa witaba Imana umukurikira ku rutonde rwatanzwe n’ ishyaka ahita amusimbura mu Nteko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA