Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, amuha ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.
Ibiro by’umukuru w’Igihugu cya DRC, byasohoye itandazo rivuga ko Tshisekedi yakiriye uyu muyobozi wa Dipolomasi y’u Rwanda (Dr Biruta) “azanye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Paul Kagame azaniye mugenzi we wa RDC ku bijyanye n’umubano n’ibyo ibihugu bihuriyeho ndetse n’ibibazo byo mu karere.”
Ni igikorwa kibaye nyuma y’igihe gito, hasohotse raporo y’Umuryango w’Abibumbye ishinja u Rwanda ko ingabo zarwo ziri ku butaka bwa DRC gusa u Rwanda rukaba rwarayiteye utwatsi.
Ibinyamakuru bikorera muri DRC bivuga ko uru ruzinduko rwa Minisitiri Biruta muri kiriya gihugu, rugamije gukomeza guha ingufu umubano w’ibihugu byombi wagiye urangwa n’intambwe ishimishije kuba Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yatorerwa kuyobora kiriya gihugu.
Mu ntangiro z’Ugushyingo 2020, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na we yari yakiriye intumwa ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Kagame wakunze guhakana ko nta musirikare w’u Rwanda uri ku butaka bwa DRC, yagarutse ku bikorwa byo kurwanya imitwe ihungabanya umutekano mu Karere irimo n’ihungabanya u Rwanda, avuga ko icyo u Rwanda rwakoze ari ugusangiza amakuru DRC yabaga yabonywe n’ubutasi bw’u Rwanda.
UKWEZI.RW