AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC

Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC
24-01-2021 saa 17:40' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 5258 | Ibitekerezo 9

Col Rutikanga Jean Damascene wari Burugumesitiri w’icyahoze ari Komini Murama muri Perefegitura ya Gitarama akaba yanashakishwaga kubera uruhare akekwaho muri Jenoside, yapfiriye mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikinyamakuru Igihe dukesha aya makuru, kivuga ko uyu mugabo wari mu mutwe uhungabanya umutekano w’u Rwanda wa FDLR, yishwe n’uburwayi kuko yari amaze iminsi arwaye.

Col Rutikanga wari wariyise George Mazizi yapfiriye aho yari arwariye mu birindiro bya FDLR-FOCA mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Avugwaho kandi guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yari n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga za FDLR irimo abasize bakoze Jenoside.

Uyu mugabo washakishwaga kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside yakekwagaho, azwiho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe muri iriya Komini yayoboraga ndetse n’ibindi bice byo muri kariya gace k’Amajyepfo y’u Rwanda.

Umutwe wa FDLR wanagabye igitero mu bice by’Amajyaruguru y’u Rwanda by’umwihariko mu Kinigi mu Karere ka Musanze muri 2019 kigahitana abanyarwanda, ufatwa nk’utagifite intege kuko bamwe mu bayobozi bayo bagiye bagwa mu bitero by’ingabo za DRC mu gihe hari n’abandi bafashwe.

Ignace Nkaka uzwi nka La Forge Fils Bazeye wahoze ari umuvugizi w’umutwe wa FDLR na Lt Col Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega wari ushinzwe ubutasi mu mutwe wa FDLR, ubu bari kuburanira mu Rwanda.

UKWEZI.RW

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 9
Nyirishema Jeanclaude Kuya 27-01-2021

Solange Ihangane Kuba yarabamariye abantu nawe apfuye nkibwa yihinduye ingegera Iriya nimihirimbire Bazashiririyo kubera Amaraso banyoye

Ugirimana solange Kuya 24-01-2021

Nukuri Rutiganda ntiyapfa simbizi yatumariye umuryango akabagari kose murama naho yasize gusa simbyemeye

Hassan kz Kuya 24-01-2021

Izo ni za bugusu ntacyo zakora muzireke zizashirira ishyanga.

Songa mbele RPF

Hassan kz Kuya 24-01-2021

Izo ni za bugusu ntacyo zakora muzireke zizashirira ishyanga.

Songa mbele RPF

Amina Kuya 24-01-2021

Abaaa !!!!ariko nkaba koko babona bagera kuki koko ?ntibareba nuko basa !!!

Amina Kuya 24-01-2021

Abaaa !!!!ariko nkaba koko babona bagera kuki koko ?ntibareba nuko basa !!!

Amina Kuya 24-01-2021

Abaaa !!!!ariko nkaba koko babona bagera kuki koko ?ntibareba nuko basa !!!

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA