konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ange Kagame yarangije Masters muri Kaminuza yizemo Barack Obama, C. Clinton n’abandi bakomeye

Ange Kagame yarangije Masters muri Kaminuza yizemo Barack Obama, C. Clinton n’abandi bakomeye
20-05-2019 saa 14:12' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6927 | Ibitekerezo 1

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019, Ange Ingabire Kagame, umwana wa kabiri wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame, yarangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu ishami ryigisha iby’ububanyi n’amahanga n’imiyoborere. Ni umwe mu bantu bazwi bize muri iyi Kaminuza yarangijeho ibihangange mu mateka y’isi nka Barack Obama, Alicia Keys n’abandi benshi b’ibyamamare.

Tariki 18 Gicurasi 2015, nibwo Ange Ingabire Kagame yarangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza yitwa "Smith College", ishuri ryigenga ry’abakobwa riherereye muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yarize mu ishami ry’ubumenyi mu bya Politiki (Political Science).

Nyuma yahise akomereza muri Columbia University iri mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yarangije amasomo ye akabona impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu ishami ryigisha iby’ububanyi n’amahanga hamwe n’imiyoborere (International and Public Affairs).

Ange Kagame w’imyaka 25 y’amavuko, yarangije muri iyi Kaminuza ikomeye kandi ifite amateka adasanzwe, kuko ari naho Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarangije amasomo ye mu 1983. Iyi Kaminuza kandi yizemo abantu b’ibyamamare nka Alicia Keys wamamaye nk’umuririmbyi, hakabamo Chelsea Clinton, umukobwa wa Hillary Clinton n’umugabo we Bill Clinton, icyamamare mu mafilime James Franco, umuririmbyi w’Umunyamerikakazi Lauryn Hill n’abandi benshi.

Iyi Kaminuza ifite amateka akomeye, kuko yashinzwe mu 1754, ikaba ari Kaminuza ya mbere imaze igihe kirekire mu mujyi wa New York, ikaba iya 5 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri rusange. Iyi Kaminuza yatangiye yitwa King’s College, abana benshi b’abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no hirya no hino ku isi bamaze kuyigamo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Umutoni Jeanne Darc Kuya 22-05-2019

Ange kagame warakoze cyane kubwo kwiganeza ,imana iguhe umugisha twabyishimiye kubwo gusoza amashuri kwawe

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...