AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ambasade ya Israel mu Rwanda yimuye imirimo yayo by’agateganyo

Ambasade ya Israel mu Rwanda yimuye imirimo yayo by’agateganyo
16-03-2020 saa 10:11' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4222 | Ibitekerezo

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Ron Adams yatangaje ko guhera kuri uyu wa 16 Werurwe 2020 imirimo y’ambasade abakozi bayo barayikorera mu ngo.

Ambasaderi Adams yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Mu butumwa yashyize kuri twitter ku mugoroba wo ku wa 15 yagize ati “Ambasade izaba ifunze guhera ejo. Tuzakorera mu ngo mu nyungu z’ibihugu byombi Israel n’u Rwanda. Servise yose ireba ambasade izatangwa. Reka twizere ko ibintu bizasubira mu buryo vuba”.

Uyu mudiplomate ntabwo yatangaje impamvu yatumye iyi ambasade ifata iki cyemezo gusa Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ igihugu yasabye inzego z’ubuyobozi ko aho bishoboka serivise zatangirwa mu ngo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya corona virus.

Kugeza ubu Minisiteri y’ ubuzima mu Rwanda ivuga ko abamaze gusangwamo iki cyorezo mu Rwanda aria bantu batanu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...