AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Singapore

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Singapore
31-10-2019 saa 14:38' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1754 | Ibitekerezo

Uwihanganye Jean de Dieu uherutse kugirirwa ikizere na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame akamugira ambasaderi yashyikirije Perezida wa Singapore impapuro zimwemerera u Rwanda muri iki gihugu.

Mu kwezi kwa 7 uyu mwaka nibwo Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma y’ u Rwanda Uwihanganye Jean de Dieu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ibikorwaremezo ahindurirwa imirimo agirwa ambasaderi muri Singapore.

Uyu munyapolitiki yamamaye nka MC Henri Jado ubwo yakoraga kuri Radio Salus. Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 31 Ukwakira 2019 yavuze ko anejejwe no kuba yashyikirije Perezida wa Singapore Halimah YACOB impapuro zimwemerera kuba ambasaderi w’ u Rwanda muri Singapore.

Undi washyikirije Perezida Halimah YACOB impapuro zo guhagararira igihugu cye muri Singapore ni Umushinwa Lui Tuck Yew.

Ambasaderi Uwihanganye aherutse kuvuga ko yatunguwe n’ ibyo Singapore imaze kugeraho mu myaka 50 ishize gusa ngo afite ikizere ko u Rwanda nirukomeza umuvuduko ruriho narwo ruzabigeraho.

Yagize ati "Aho nicaye mu biro byanjye bishya bya Ambasade y’ u Rwanda muri Singapore, ndabasha kureba ubwiza n’iterambere by’iki gihugu. Ndibaza ukuntu babigezeho mu myaka 50 gusa. Nta butunzi kamere igihugu gifite, ubugari bwacyo bungana na Kigali, rero u Rwanda nirukomeza icyerekezo rurimo ndetse no gukora cyane, u Rwanda ruzabigeraho, mureke dukore”

Amafoto

Ubwiza bw’ umujyi wa Singapore bwatunguye amb. Uwihanganye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA