AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Amajyepfo: Gisagara yaje ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa

Amajyepfo: Gisagara yaje ku mwanya wa mbere mu kurwanya ruswa
26-11-2019 saa 19:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 840 | Ibitekerezo

Urwego rw’ umuvunyi rwatangaje ko akarere ka Gisagara ariko karere kahize utundi turere two mu ntara y’ amajyepfo mu guhanga udushya mu bijyanye no kurwanya ruswa.

Byatangajwe kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2019, ubwo hashyirwaga ahagaragara ibyavuye mu isuzuma ryakozwe mu rwego rwo kureba imikorere y’ inama ngishwanama mu kurwanya ruswa.

Umuvunyi mukuru wungirije Mukeshabatware Clement yagaragaje ko hari uturere dufite inama ngishwanama mu kurwanya ruswa zitatanze raporo z’ ibikorwa byazo nk’ uko bikwiye.

Raporo ziba zigomba gutangwa ni eshatu ariko hari uturere twatanze raporo 3 zuzuye, utwatanze ebyiri n’ akarere ka Nyamagabe katatanze raporo n’ imwe.

Nyamagabe : Katanze raporo 0/3 gafite amanota 10%
Nyaruguru : Katanze raporo 2/3 gafite amanota 23%
Huye : katanze raporo 2/3 gafite amanota 61,5%
Muhanga: katanze raporo 3/3 gafite amanota 65,5%
Kamonyi , katanze 2/3 gafite amanota 71%
Nyanza: Katanze raporo 3/3 gafite amanota 81%
Ruhango : Katanze raporo 3/3 gafite amanota 87%
Gisagara : katanze raporo 3/3 gafite amanota 89,5%


Uhereye iburyo: Guverineri w’ intara y’ amajyepfo CG Emmanuel Gasana, Meya wa Gisagara Rutaburingoga Jerome, n’ Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi

Mukeshabatware yavuze ko mu dushya twahanzwe harimo gushyiraho imboni zo kurwanya ruswa ku rwego rw’ umudugudu n’ akagari, gushyira ubutumwa bwo kurwanya ruswa ku nyubako z’ ubuyobozi, umukino w’ umupira w’ amaguru mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwo kurwanya ruswa n’ akarengane, hakozwe ubushakashatsi kuri ruswa n’ akarengane, ibiganiro n’ abarezi b’ ibigo by’ amashuri ko gutanga no kwakira ruswa kizira, n’ amatsinda yo kurwanya ruswa,

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yavuze ko inama ngishwanama zo kurwanya ruswa ku rwego rw’ igihugu zikora neza ariko ngo ku rwego rw’ uturere ntabwo izi nama zikora neza ati “Intego dufite ni uko bikorwa neza kurusha uko bimeze ubu”.

Murekezi yavuze ko muri rusange amanota yo kurwanya ruswa mu ntara y’ amajyepfo yiyongera ashima akarere ka Gisagara n’ akarere ka Ruhango agaya Nyamagabe na Nyaruguru twaje mu myanya ya nyuma.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...