AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Agahinda gasaze k’umuryango w’abantu 7 baba mu karuri k’icyumba kimwe –Video

Agahinda gasaze k’umuryango w’abantu 7 baba mu karuri k’icyumba kimwe –Video
1er-06-2018 saa 09:49' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4813 | Ibitekerezo

Mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Nyamugari, umurenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyepfo, hari umusaza witwa Nzamuhabwanimana Joseph w’imyaka 74 uvuga ko afite uburwayi amaranye iminsi ku buryo atabasha kujya guca inshuro ngo abone ibitunga umugore we wa kabiri babyaranye abana bane, bakagira n’umwuzukuru bombi ubwo baba mu rugo ari 7, usibye kuba kubona icyo kurya ari ikibazo banabatuye mu nzu y’akaruri gafite icyumba kimwe nayo ubona ko yangiritse bikomeye ku buryo ishobora kubagwira cyane nko muri ibi bihe by’imvura nyinshi.

Uyu musaza yakuwe muri VUP ku mpamvu z’uko umugore we wa kabiri ari muto, inzu ye ya mbere yayambuwe n’umuhungu we, agerageje kubaka indi ubuyobozi bw’umurenge burayisenya nyuma aba mu gikoni nacyo kigeze aho kirasenyuka afata umwanzuro wo kuzamura akaruri k’icyuma kimwe.

Nzamuhabwanimana Joseph ubusanzwe yari afite umugore wa mbere babyaranye abana batandatu aza kwitaba Imana aguye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ari nabwo nyuma yaje gufata icyemezo cyo gushaka umugore wa kabiri wo kugira ngo bazasazane.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, uyu musaza yagaragaje ko nta mbaraga agifite zo guhahira umuryango ndetse kuri ubu ngo yanakuwe mu bahabwa VUP, kubona icyo kurya ari rimwe na rimwe iyo uyu mugore we yabashije kujya guca incuro kuko amasambu yo abana b’umugore wa mbere barayatwaye ndetse n’inzu bayimukuramo asigarana igikoni nacyo nyuma kiza gusenyuka agerageje kubaka ngo ‘Goronome w’Umurenge’ araza arayisenya biza kurangira bubatse aka karuri k’icyumba kimwe.

Iyi nzu yabo twasanzemo matera imwe irambuye hafi gato y’amashyiga batekaho, uyu musaza tumubajije aho abana barara cyangwa we n’umugore we aho barara yagize ati “Reba uri umunyamakuru, uri umunyarwanda, hano urahageze buriya se wowe ntureba ? Ubwo se waryama gute ? Ni ugucurikirana nk’ingurube cyangwa amatafari bajugunya mu modoko ! Hari ikindi se ?

REBA IKIGANIRO CYOSE HANO :

Umugore wa kabiri w’uyu musaza, Mukashema Francine w’imyaka 47, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko ubuzima babayemo bugoye cyane aho barara ari mu ziko baba banafite impungenge ko uretse inzu yabarwaho ngo n’inkongi y’umuriro biroroshye kuba yabageaho iyi nzu ikaba yashya bakahasiga ubuzima.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure yabwiye Ukwezi.com ko muri aka karere hari ibibazo by’amakimbirane mu miryango ariko avuga ko bizasaba ko ubuyobozi kuva ku nzego z’ibanze buzasuzuma neza niba koko kuba uyu muhungu yaratwaye inzu ya se bifite ishingiro.

Icyo kuba uyu musaza mu mbaraga nke ze yaragerageje gushaka kwiyubakira inzu yo gukingamo umusaya agasenyerwa n’inzego z’ibanze, Meya Bonaventure yavuze ko aka karere gafatwa nk’akarere k’Umujyi ari nayo mpamvu baraza gukurikirana bakareba niba koko yarujuje amabwiriza agenda imyubakire mu mijyi.Ubuzima uyu muryango ubayemo burakomeye cyane, bibera mu nzu y’icyumba kimwe ari 7


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA