AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kwibohora25: Aba nibo bakuru b’ ibihugu bitabiriye ibirori, nta wo mu karere urimo [AMAFOTO]

Kwibohora25: Aba nibo bakuru b’ ibihugu bitabiriye ibirori, nta wo mu karere urimo [AMAFOTO]
3-07-2019 saa 17:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2694 | Ibitekerezo

Perezida wa Republic of Central Africa niwe wabimburiye abandi bakuru b’ ibihugu bategerejwe I Kigali mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 25, Umunsi mukuru wo kwibohora kw’ Abanyarwanda.

Faustin Archange Touadera, yakiriwe n’ abanyacyubahiro banyuranye barimo Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga Dr Richard Sezibera n’ Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali Marie Chantal Rwakazina.Faustin Archange Touadera akigera i Kigali yahise ajya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali , ruherereye ku Gisozi.

Perezida wa Namibia Hage Geingob nawe yamaze kugera i Kigali muri gahunda yo kwifatanya n’ Abanyarwanda kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora.
Undi mukuru w’ Igihugu wamaze kugera mu Rwanda ni uwa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa

Perezida wa Botswana Dr. Mokgweetsi Eric Masisi nawe yitabiriye ibirori by’ umunsi mukuru wo kwibohora kw’ Abanyarwanda. Mu kwezi gushize Perezida w’ u Rwanda bwa yasuye Botswana ababwira ko u Rwanda rugendwa ndetse anababamenyesha ko ari kwitegura ibirori bibiri bikomeye: Umunsi mukuru wo kwibohora25 n’ ibirori by’ ubukwe bw’ umukobwa we Ange Ingabire Kagame.


Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio yageze i Kigame mu ahateganyijwe ibirori by’ umunsi mukuru wo kwibohora. Perezida Bio na madamu bakiriwe na Minisitiri w’ Imari n’ Igenamigambi Dr Uzziel NdagijimanaVisi Perezida wa Nigeria Professor Yemi Osinbajo nawe yitabiriye ibirori bya 25 byo kwibohora kw’ Abanyarwanda, ku kibuga mpuzamahanga cy’ indege cya Kigali yakiriwe na Minisitiri w’ Imari n’ Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana amuha ikaze mu rw’ imisozi igihumbi.


Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbe, yageze mu Rwanda mu kwifatanya n’ abanyarwanda mu kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi mukuru wo kwibohora.Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango w’ ibihugu bikoresha ururimi rw’ Igifaransa wahoze ari Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda nawe yageze i Kigali mu munsi mukuru wo kwibohora25.Ku rwego rw’ igihugu uyu munsi mukuru uzizihirizwa muri Sitade Amahoro I Remera mu mujyi wa Kigali, gusa no mu midugudu yose abaturage bazizihiza uyu munsi mukuru.

Abayobozi bemeje ko bazitabira uyu munsi harimo Perezida Faure Gnassingbé wa Togo na Hage Geingob wa Namibia na madamu, Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique wamaze kugera I Kigali, Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed wa Somalia, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana, aho Perezida Kagame aherutse mu minsi ishize na Madamu na Perezida Julius Maada Bio wa Sierra Leone.

Abandi ni Visi Perezida Professor Yemi Osinbajo wa Nigeria, Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa na Minisitiri w’Intebe wa Kabiri wa Uganda akaba na Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr Ali Kirunda Kivenjija.

Abanyarwanda bizihiza umunsi wo kwibohora tariki 4 Nyakanga buri mwaka. Umwaka ushize uyu munsi mukuru wizihirijwe mu karere ka Muhanga, mu gihe mu mwaka wa 2017 wizihirijwe mu karere ka Nyabihu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...