Umuyobozi w’ Intara y’ amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yashyize ahagaragara amafoto 2 avuga ko ari ay’ Abanyarwanda bakubitiwe muri Uganda bakajugunywa ku mupaka w’ u Rwanda na Uganda.
Mu butumwa Gatabazi yashyize kuri Twitter yagize ati “Guverinoma ya Uganda ikomeje kwica Abanyarwanda. Mu ijoro ryakeye Maniragaba Emmanuel w’ imyaka 32 na Sebudirima John bakubitiwe bikomeye I Kisoro muri Uganda bajugunywa ku mupaka wa Cyanika, ubu bari kwitabwaho n’ abaganga ku kigo nderabuzima cya Cyanika”.
Mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2019 nibwo byatangiye kugaragara cyane ko u Rwanda na Uganda bitabanye neza. Abanyarwanda bafatirwa muri Uganda bagafungirwayo binyuranyije n’ amategeko ndetse bakanakorerwa iyicarubozo.
Mu kwezi kwa 8 uyu mwaka wa 2019, ibihugu byombi byasinye amasezerano yo gukemura ibibazo biri hagati yabyo ngo byongere bibane neza ariko kugeza ubu nta kintu gifatika kirava muri ayo masezerano.
Uganda ivuga ko Abanyarwanda ifunga iba ibakekaho kuba ba maneko b’ u Rwanda. Muri bo harimo abamaze imyaka irenga 2 bafungiye ahantu hatazwi nk’ uko Leta y’ u Rwanda ibitangaza.
Guverinoma y’ u Rwanda isaba Uganda ko niba hari abo ikekaho ibyaha yabageza imbere y’ ubutabera bakaburanishwa.
Kuva mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka u Rwanda rugira Abanyarwanda inama yo kutajya muri Uganda kuko bamwe mu bagiyeyo bagirirwa nabi.